Imikino

CHAN 2018: U Rwanda rurasezerewe

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, urugendo rwayo rwo mu mikino ya CHAN yaberaga mu gihugu cya Marroc rurangiye rutsinzwe na Libia igitego kimwe ku busa.

U Rwanda rusezerewe mu mukino wabahuje na Libia kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mutarama 2018 ahagana saa tatu n’igice, ubusanzwe u Rwanda rwasabwaga kunganya uyu mukino ubundi rugakomeza muri 1/4 cy’irangiza.

Ntabwo bibakundiye kuko habura amasegonda 27 gusa kugirango umusifuzi arangize umukino, ku makosa ya Usengimana Faustin Libia itsinze igitego kimwe rukumbi maze u Rwanda ruhita rusezererwa muri iyi mikino ya Chan.

Libia yatangiye umukino ifite amanota 3 gusa ihise ikomezanya na Nigeria nayo yatsinze Guinea Equatorial ibitego 2-1. Aha Nigeria yahise igira amanota 7 , Libia igira 6 maze aba ariyo agera muri 1/4 cy’irangiza u Rwanda na Guinea Equatorial bahita bataha.

Antoine Hey , umutoza w’u Rwanda yatangiye umukino ashaka kugarira maze Libia irataka karahava kuburyo wabonaga Amavubi aratsindwa ibitego byinshi, icyakora mu gice cya kabiri asa n’uwahinduye ho gato nubwo bitamuhiriye.

Umukino urangiye Amavubi ateye mu izamu amashoti 5 mu gihe Libia yateye 19, Amavubi yakoze amakosa 16 Libia ikora 12, Amvubi yabonye koroneri3 mu gihe Libia yabonye 5, muri uyu mukino kandi Amavubi yabonye amakarita 4 y’umuhondo mu gihe Libia nta nimwe yabonye.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:

Umuzamu:Ndayishimiye Eric Bakame (C), Abakina inyuma: Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Faustin Usengimana, Kayumba Sother, .Manzi Thierry

Abakina hagati: Ally Niyonzima, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana. Abataha izamu: Savio Nshuti, Manishimwe Djabel.

Abakinnyi ba Libya babanje mu kibuga:Umuzamu: Muhammad Nashnoush (C). Abakina inyuma: Sanad Maoud, Ahmed El Trbi, Motasem Sabbou, Ahmed Al Maghasi.

Abakina hagati: Mohamed Aleyat, Bader Hassan Ahmed, Abdulrahman Ramadhan khalleefah, Saleh Al Taher. Abakina imbere: Saleh Taher Seid, Omar Hammad.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger