Imikino

CHAN 2018: Ibivugwa mbere y’umukino ikipe y’igihugu Amavubi irakinamo na Nigeria

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  irahangana na Nigeria mu mikino ya CHAN 2018 saa tatu n’igice z’umugoroba ku masaha ya Kigali (21h30’) biraba ari saa moya n’igice ku masaha y’i Tangier muri Maroc (19h30’) aho iyi mikino iri kubera .

Uyu mukino niwo wa mbere Amavubi ayobowe na Antoine Hey araba agiye gukina muri CHAN 2018 nyuma y’imyitozo ndetse n’imikino ya gishuti bagiye bakina dore ko nta numwe batsinze kuko banganyije na Sudan mu mukino utararangiye  ndetse undi barawutakaza ubwo bakinaga na Nigeria.

Antoine Hey John Paul nk’umutoza mukuru we yashimye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), ashima uburyo Maroc yateguye buri kimwe kugira ngo amakipe abone uburyo bwiza bwo kwitegura irushanwa. Uyu mutoza avuga ko nta kintu abura ngo atsinde Nigeria we akomeza avuga ko nta rwitwazo bafite bagomba gutsinda iki kigugu muri Africa mu mupira w’amaguru, Nigeria.

Ndayishimiye Eric Bakame ni kapiteni w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu, we avuga ko akurikije imyiteguro bagize kuva mu Rwanda, Tunisia na Maroc ari impamba nziza iri buze kubafasha gukura amanota atatu kuri Nigeria yita ikipe nkuru kandi ngo nubwo yabatsinda bitaza kuba ari ibintu byoroshye.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Manzi Thierry 17, Usengimana Faustin 15, Eric Rutanga Alba 20, Iradukunda Eric Radou 14, Yannick Mukunzi 6, Bizimana Djihad 4, Manishimwe Djabel 2, Mubumbyi Bernabe 21 na Biramahire 7.

Iyi mikino uretse kuba wayireba kuri televisiyo zimwe na zimwe ziri kuri Canal +, imikino Amavubi azakina ushobora no kuyikurikirana kuri Radio Rwanda kuko umunyamakuru Patrick Habarugira ari muri Marroc gukurikirana iri rushanwa ry’igikombe cy’Afurika ry’abakina imbere mu gihugu.

Bwana Nzamwita Vincent De Gaulle nawe ari kumwe n’ikipe y’igihugu
Faustin na Rugwiro ngo biteguye kugarira izamu neza

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger