AmakuruPolitiki

Centre Africa: Abapolisi b’u Rwanda bahawe ibyemezo by’ishimwe

Ku wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2023 mu Murwa Mukuru wa Bangui muri Centre Africa habereyemo umuhango wo gushyikiriza abapolisi b’u Rwanda ibyemezo by’ishimwe (certificates of satisfaction) bashimirwa ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaje mu kazi bamazemo umwaka bakora bwo gucunga umutekano wa Minisitiri w’Intebe. Uwo wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe ukaba wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Minisitiri w’intebe Félix Moloua yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo, anashimira abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAPSU-7 ku bwitange n’umurava byabaranze mu gucunga umutekano w’igihugu n’uwe bwite by’umwihariko.
Yagize ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize; mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu.”

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, yashimiye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda, ashimira n’inzego z’Umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije. Yagize ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu.”

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza n’imyifatire, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku itariki ya 20 Gicurasi 2022.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger