AmakuruImyidagaduro

Cécile Kayirebwa yageze muri Amerika aho yitabiriye ibitaramo yatumiwemo. (+AMAFOTO)

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa umaze imyaka myinshi mu muziki yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye igitaramo cy’amahoro “Peace Concert” yatumiwemo kizabera mu Mujyi wa Indiana.

Muri iki gitaramo  Cécile Kayirebwa  azaririmbana n’itorero Hoza Dance Troupe risanzwe rikorera muri uriya mujyi wa Indianapolis. Uyu mumbyeyi umaze  igihe kirekire mu muziki yakunze kuvuga ko atazahwema kwitaba abazamutumira bose mu rwego rwo  gusakaza umuco nyarwanda biciye mu mbyino ari nako asigira uwo murage abakibyiruka.

“Peace Concert” igitaramo cyateguwe na ‘Peace Center For Forgiveness & Reconciliation’, ni kimwe mubitaramo kizaba gikomeye mu bitaramo bisanzwe bitegurwa muri Leta ya Indiana ariko byumwihariko bigahuza abiganjemo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Iki gitaramo biteganyijwe ko kizayoborwa na MC Ally Soudy, usanzwe umenyerewe cyane nk’umushyushyarugamba mu bitaramo  bitandukanye ndetse akaba ari umwe mubazamuye umuziki nyarwanda ugezweho .

Igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari $25 mu gice rusange, $30 hagati, $35 mu gice bita VIP mu gihe mu gice cyisumbuyeho cya VVIP ari amadolari $40.

Cécile Kayirebwa akigera muri Amerika
Cécile Kayirebwa yakirijwe indabo n’abari bamutegereje

Ally Soudy uzayobora iki gitaramo nk’umushyushya rugamba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger