AmakuruImikino

CECAFA: Tanzania ihaye Uganda isomo rya ruhago, Amavubi y’u Rwanda abyungukiramo

Umukino wa CECAFA y’abari n’abategarugori wahuzaga ikipe y’igihugu ya Tanzania n’iya Uganda, urangiye abanya Tanzania batsinze imisambi ya Uganda ibitego 4-1, banahita bafata umwanya wa kabiriku rutonde rusange.

Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatangiye uyu mukino ubona ko irusha cyane imbaraga iya Uganda mu guhanahana neza umupira ndetse no kurema uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Umurava n’imbaraga Tanzania yatangiranye ni byo byayihesheje umusaruro mwiza wo kurangiza igice cya mbere cy’umukino yamaze kwizera kwegukana amanota 3 y’uyu mukino, dore ko cyarangiye iri imbere n’ibitego 3-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kapiteni Asha Saada Rashid ku munota wa 17 w’umukino, ndetse atsinda n’icya gatatu ku munota wa 45 w’umukino.

Mbere y’aho ku munota wa 22 w’umukino, Donisia Daniel Minja ukomeje kwigaragaza cyane muri iyi mikino yari yaboneye She-Kilimandjaro Stars igitego cya 2.

Tanzania yagarutse mu gice cya kabiri umugambi ari uwo gutura Uganda agahinda yatuwe n’Amavubi y’u Rwanda, ubwo yayitsindaga igitego 1-0 mu mukino wa mbere w’irushanwa.

Ikipe ya Tanzania yabonye igitego cya kane ku munota wa 58 ibifashijwemo na Asha Hamza, yizera ijana ku ijana kwegukana amanota 3 y’uyu mukino dore ko Abagande batari gushobora kwishyura ibitego 4 bijyanye n’imbaraga nke bagaragazaga.

Uganda yabonye impozamarira ku munota wa 91 w’umukino ibifashijwemo na Nankya Shadia.

Gutsinda kwa Tanzania byahaye u Rwanda amahirwe yo gufata umwanya wa mbere, mu gihe rwaba rushoboye gutsinda Ethiopia mu mukino wamaze gutangira magingo aya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger