AmakuruAmakuru ashushye

CECAFA Kagame Cup 2019 : Dore uko amakipe agabanyije mu matsinda

Irushanwa rihuza amakipe yo mukarere CECAFA Kagame Cup 2019 rizitabirwa n’amakipe 16 arimo 3 yo mu Rwanda ari yo Rayon Sports, APR FC na Mukura VS kuri ubu aya makipe yamaze kumenya amatsinda aherereyemo.

Iyi CECAFA  izitabirwa na AS Ports yo muri Djibouti, KMKM yo muri Zanzibar, Heegan yo muri Somalia, Green Buffaloes yo muri Zambia na Atlabara yo muri Sudani y’Epfo.

Hari kandi amakipe 2 yo muri Tanzania ariyo Azam FC  na KMC, amakipe abiri yo muri Uganda Proline na KCCA, amakipe abiri yo muri DR Congo ariyo TP Mazembe na DC Motema Pembe, amakipe abiri yo muri Kenya Gor Mahia na Bandari.

Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe na TP Mazembe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ni mu gihe APR FC iri mu itsinda rya C hamwe na Proline FC yo muri Uganda.

Amakipe yose yitabirye CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka igiye kubera mu Rwanda agabanyije mu matsinda 4, imikino iteganyijwe gutangira tariki ya 6 kugeza 21 Nyakanga 2019, izabera mu mijyi 3, Rubavu, Kigali na Huye.

itsinda A: Rayon Sports (RWA), TP Mazembe (DRC), KMC (TAN) na Atlabara(S. Sudan)- KIGALI

Itsinda B: Azam FC(TAN), Mukura VS (RWA), Bandari FC (KEN) na KCCA (UGA)- HUYE

Itsinda C: APR FC (RWA), Green Buffaloes (Zam), Proline (UGA) na Heegan (Som) – KIGALI

Itsinda: Gor Mahia (KEN), DC Motema Pembe (DRC), KMKM (ZAN) na AS Ports (DJI) – RUBAVU

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger