AmakuruImikino

Cassa Mbungo Andre yagiye gutoza muri Kenya

Umutoza Cassa Mbungo Andre wari umaze iminsi adafite ikipe atoza nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports arabarizwa mu gihugu cya Kenya aho agiye gusinya masezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya AFC Leopards.

Uyu mutoza watandukanye na Kiyovu Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino kubera ibirarane by’amafaranga bari bamufitiye ari muri Kenya guhera mu cyumweru gishize.

Cassa yahagurutse mu Rwanda kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yerekeza muri Kenya.

AFC Leopards ibicishije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu was Kabiri bemeje ko Cassa ari we mutoza mushya wa AFC Leopards.

Ibi Ibibaye nyuma y’uko uwari umutoza mukuru w’iyi kipe, umunya Serbia Marko Vasiljevic yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Cassa Mbungo Andre yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Police FC, AS Kigali na Kiyovu Sports.

AFC Leopards yemeje ko Cassa ari umutoza mushya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger