Canada : Umunyarwanda yahawe igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika

Patricia Neza Masozera ni we munyarwanda rukumbi wari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Afrima (All Africa Music Awards) byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2017.

Umunyarwanda Neza Da SongBird, ukorera umuziki muri Canada yahawe igihembo  mu cyiciro cy’abahanzi bahagaze neza kuburyo batanga icyizere muri Afurika

Ibirori  yo gutanga ibi bihembo byabereye mu Mujyi wa Lagos  muri EKO Hotel and Suites. muri ibi birori Akon ni we wari umusangiza wamagambo Mc.

Neza Patricia ukomoka mu Rwanda yahawe igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika  nukuvuga most promising artiste in Africa mu cyongereza .

Mu bandi bahanzi bari bahanganye na Neza harimo Rythmzwo muri Cameroon, Mousto Camarawa Guinea, Heritier Watanabe wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo , Blaise Bnanone wa Cameroon, Beatballer nawe uvuka muri Cameroon ndetse na Soul Bangs wo muri Guinea.

Mubandi begukanye ibihembo harimo Wizkid watwaye ibihembo bibiri bikomeye, icy’umuhanzi w’umwaka ndetse n’icy’indirimbo nziza y’umwaka muri Afurika y’Uburengerazuba, Tiwa Savage, YCee, Wande Coal nabndi.

Iyi ni indirimbo ya Neza iririmbwa mu ndii 3 nukuvuga ikinyarwanda , icyonereza nururimi rwo muri Nigeria

Source :igihe

Comments

comments