Amakuru ashushyeImyidagaduro

Canada: Mc Murenzi wamenyekanye kuri Contact Fm yakoze ibirori byo gusaba umukobwa bagiye kubana(Amafoto)

Murenzi Kamatali wamamaye kuri Contact Fm nka Mc Murenzi mu biganiro bitandukanye byiganjemo iby’imyidagaduro , yakoze ibirori byo gusaba no gukwa umukobwa bari hafi kurushinga.

Ni imihango yabereye muri Canada , uyu musore aherekejwe na bamwe mu byamamare muri muzika nyarwanda ndetse n’umuryango we n’inshuti  yagiye gusaba no gukwa umukobwa bamaze igihe bakundana .

Murenzi yari aherekejwe na bamwe mu byamamare birimo Daddy Cassanova , Miss Bahati Grace, Meddy, Claude Ndayishimiye n’abandi barimo inshuti n’abavandimwe bajyanye gusaba umukunzi we Aline Rudakenga , mu birori byabereye i Quebec muri Canada aho umuryango w’uyu mukobwa usanzwe uba ndetse n’uyu mukobwa akaba asanzwe aba muriki gihugu  mu mujyi wa Montreal.

Byabaye kuwa 6 kanama  2017 , aho ibyishimo by’ikirenga byari byasaze uyu musore n’umukunzi we kubw’iyi ntambwe bateye ndetse n’imiryango yabo  ikaba yari yishimye bitavugwa.

Tariki 7 kanama 2017 ibirori byarakomeje dore ko aba bombi bahise byajya gusezerana mu mategeko , batangaje ko nyuma y’ibi byose bateganya gukora ubukwe mu mpeshyi itaha gusa mu rwego rwo kwereka imiryango yose ibirori bwo bukabera mu Rwanda, Urukundo rwa Murenzi na Aline Rudakenga rumaze igihe kinini dore ko muri 2014 ubwo yasozaga icyiciro cya mbere cya kaminuza muri Amerika aribwo yabitangaje ko afite umukunzi bamaranye igihe.

Yamwambitse impeta yerekana ko ahaye gasopo abandi

Uyu musore yavuye mu Rwanda muri 2011 agiye gukomeza amasomo ye ya kaminuza  muri Hudson Valley community College yo muri Amerika, yamenyekanye mu Rwanda mu bintu bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro ndetse akaba umwe mubari bafite ijwi rihebuje ryatumye yigarurira imitima ya benshi mu banyarwanda.

Ibyamamare mu Rwanda bikomeje gukora ibirori nk’ibi ndetse abandi bagiye bakora ubukwe mu minsi yatambutse, abandi mu batari bazwiho kugira abakunzi nabo bakomeje kubatangaza ibintu bigaragaza ko uyu mwaka ari umwe mu yitezweho kugaragaramo ubukwe bwinshi bw’abasitari batandukanye.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abasitari batandukanye b’abanyarwanda
Aline Rudakenga [iburyo] , umukobwa ugiye kurushinga na Murenzi
Murenzi n’umukunzi we
Yari yaherekejwe ndetse n’akanyamuneza kari kose kuri we , inshuti ze ndetse n’umuryango wari wishimiye ko yawuheshje ishema

AMAFOTO: Inyarwanda

Theogene Uwiduhaye/Teradig News

Twitter
WhatsApp
FbMessenger