AmakuruPolitiki

Canada igiye gufungura Amabasade mu Rwanda yo kugenzura Uburusiya muri Afurika

Kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 22 Kamena 2022, Canada yatangaje ko igiye gufungura Ambasade yayo mu Rwanda izagenzurq Uburusiya bukomeje umurego wo kwigarurira ibihugu bigize umugabane w’Afurika.

Minisitiri w’intebe Justin Trudeau yasesekaye i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda ejo kuwa 3 aho yitabiriye inama yq CHOGM ihuza ibihugu na za leta zitandukanye zikoresha ururimi rw’Icyongereza iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022.



Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Melanie Joly, yatangaje ko hari gahunda yo gufungura ambasade mu Rwanda, Canada izashyiraho ambasaderi mushya mu bumwe bwa Afrika. Ariko ibiro bye ntibizaba biri i Addis Abeba, muri Etiyopiya. Hari inyuma y’amasaha make Trudeau yari amaze ageze i Kigali.

Yavuze kandi ko Uburusiya hamwe n’Ubushinwa bikomeje kwigira inkingi ya mwamba ku mugabane w’Afurika.

Minisitiri Melanie Joly yavuze kandi ko Canada ikeneye gushyiraho abadiplomate muri Afrika, bazayibera ijisho n’ugutwi ku bibera kuri uyu mugabane. Muri iyo gahunda, Canada yifuza kuzakorana n’u Rwanda hamwe n’akarere kose kugira iyo gahunda yayo izagerweho.

@ Canadian Press.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger