AmakuruImikino

CAFCC: Umukino Mukura VS yasezereyemo Free State Stars wasize urujijo mu bantu

Umukino Mukura VS yatsinzemo ikipe ya Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo wasize urujijo mu bantu bituma batangira gukeka amanyanga muri uyu mukino.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ukuboza 2018 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye iri mu ntara y’Amajyepfo. Uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze Free State Stars 1-0 binatuma Mukura ihita ikatisha itike yo gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup.

Ni umukino utari uryoheye ijisho. Free State Stars yakinaga isa niri kurangiza umuhango kuko nta guhangana na guke yigeze igaragaza imbere ya Mukura ku buryo nta shoti na rimwe bigeze batera mu izamu rya Rwabugiri Umar.

Abantu batandukanye bari bari kuri Stade bahavuye bakeka ko iyi kipe haba hari ikihishe inyuma cyaba cyaratumye badakina bahangana.

Umukino urangiye, Abakinnyi ba Mukura VS bishimiye ko bakomeje mu kindi cyiciro, icyatangaje abantu ni uburyo umukinnyi wa Free State Stars yagiye gufasha abakinnyi ba Mukura VS kwishimira iyi nsinzi.

Icyakora hari amakuru avuga ko iyi kipe itashakaga gushyira imbaraga muri iyi mikino ya CAF. Birashobokako ari yo mpamvu.

Muri uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, iminota 12 y’igice cya kabiri yari ihagije ngo Mukura VS ifungure amazamu kuri koruneri yatewe na Ciza Hussein Mugabo, umupira urenga ba myugariro bose ba Free State Stars ugera kuri Nshimirimana David atsindisha umutwe.

Iminota yakurikiye ho ntabwo yanogeye abari kuri Stade Huye kuko abakinnyi ba Free State Stars ntibongeye kugaragaza ubushake bwo gushaka igitego cyo kwishyura ahubwo batindaga bahererekanya umupira bakanasubiza inyuma.

Mukura yakoze impinduka ishaka ikindi gitego, Iddy Said Djuma na Asman Iddy bajya mu kibuga basimbuye Bertrand Iradukunda na Ciza Hussein Mugabo ariko ntibyagira icyo bihindura umukino urangira ari 1-0.

Vilakaze David  utoza Free State Stars nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko bakinnye n’ikipe ikomeye bityo ko ari cyo cyatumye bakina badasatira.

Ati “Si ugukina tutabishaka nkuko benshi babikeka kuko twatangiye dukoresha ba rutahizamu batatu. Ahubwo inshuro zose abakinnyi banjye bageragezaga gusatira bahuraga na ba myugariro bahagaze neza.”

Iyi kipe kandi yazanye i Kigali abakinnyi 14 bonyine na bo biganjemo abatabanza mu kibuga, uyu mutoza yavuze ko icyabiteye ari uko abakinnyi babanza mu kibuga bafite ibibazo by’imvune.

Mukura VS  igomba kuzacakirana na Al Hilal Obayed yo muri Sudani.

Umukinnyi wa Free State Stars yagiye gufasha abakinnyi ba Mukura kwishimira insinzi
Abakinnyi ba mukura bari babanje hanze bahuje urugwiro n’umunyezamu wa Free State Stars baraganira
Umunyarwanda Kwizera Olivier ukinira Free State Stars yagiye mu kibuga asimbuye

Amafoto: Ntare Julius/IGIHE

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger