AmakuruImikino

Byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w’Uburayi mu ikipe nshya

Byiringiro Lague yerekeje i Burayi aho agiye gukina mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF iherutse kumugura isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi.

Uyu mukinnyi yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Werurwe 2023 aho yari yaherekejwe n’umugore we Uwase Kelia ndetse n’umwana we baheruka kwibaruka.

Muri Mutarama 2023 ni bwo uyu rutahizamu yamaze kumvikana na Sandvikens IF isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi kuba yayerekezamo.

Uyu mukinnyi watangajwe n’iyi kipe tariki ya 26 Mutarama 2023, yagombaga kuyerekezamo tariki ya 27 Mutarama ariko APR FC isaba ko bamureka akabanza gukina umukino wa Rayon Sports wabaye tariki ya 12 Gashyantare.

Byari biteganyijwe ko azagenda tariki ya 15 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka biba tariki ya 21 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka.

Impamvu uyu musore yari ataragenda ni uko yari atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yajya muri Sweden cyangwa gukandagira ku butaka bw’iki gihugu bizwi nka Visa.

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

Byiringiro Lague n’umuryango we bamaze kwerekeza i Burayi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger