AmakuruUrukundo

Byiringiro Lague yasezeranye n’umukunzi we mu mategeko (Amafoto)

Umukinnyi wa APR FC n’ikipe y’igihugu , Byiringiro Lague yashyingiranwe imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwase Kelia aherutse kwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Byiringiro Lague amaze igihe akundana na Uwase Kelia bamenyanye mu 2018 mbere y’uko uyu mukinnyi azamurwa mu Ikipe Nkuru ya APR FC.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nzeri 2021, ni bwo Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.

Byiringiro w’imyaka 21 na Uwase w’imyaka 22, basezeranye kuri uyu wa Kane mu gihe ku wa Kabiri ari bwo uyu mukinnyi yambitse umukunzi we impeta, amusaba ko bazabana.

Amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzaba mu Ukuboza mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Byiringiro yazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018 avuye muri Intare FC yagezemo avuye muri Vision FC.

Yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona ya 2019/20 n’ibitego bitanu muri 2020/21.

Byiringiro Lague yambitse impeta umukobwa bateganya kurushingana (Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger