AmakuruImyidagaduro

Byabaye mpangara nguhangare hagatu ya DJ Briane n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda

Muri iyi minsi nta kindi kirimo kuvugwa mu myidagaduro, by’umwihariko mu itangazamakuru, usibye umwuka utari mwiza hagati y’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement na Gateka Esther uzwi nka Dj Brianne.

Bijya gutangira, byabanje umunyamakuru Clement ashyira hanze ifoto ari kumwe n’umushoramari Coach Gael amushima ko ari indashyikirwa mu muziki kandi ko ari ingirakamaro.

Ayo magambo yagiraga ati” Nyuma y’Amasaaha menshi ndi gusobonurirwa imwe mumishinga migari ya CoachGael nemeye ntashidikanya ko uyu ari Umwe Mubagabo nahamya Ko Afite byinshi byingirakamaro mu muziki Nyarwanda! Ashaka kuwushyira kurundi rwego kandi mpuzamahanga! Ka tumwizere tumushyigikire! Nakarusho Dufatanije bwana brucemelodie aya mahirwe ntakuyapfusha ubusa.!”

Clement yavuze ibi, nyuma y’uko yagiye kenshi yumvikana anenga byivuye inyuma uyu Coach Gael, avuga ko yaje kwica umuziki nyarwanda.

Uyu Gael bikaba bivugwa ko ari umujyanama wa Bruce Melodie mu by’umuziki, n’ubwo hari abandi babihakana ko atari manager we,ahubwo ko ari umushoramari gusa.

Bimwe mu byo Clement yavugaga kuri uyu mushoramari, yavuga ko kompanyi yitwa 1:55Am izwi ko ari iya Coach Gael atari iye ahubwo ayiyitirira.

Bidateye kabiri nibwo uyu munyamakuru yashyize hanze ifoto barikumwe yanditseho (Caption) amagambo twavuze haruguru asa n’umusingiza ko ari ingirakamaro.

Nyuma y’iyo foto hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko Coach Gael yaba yatangiye kwiyegereza Clement akagira ibyo amwemerera kugira ngo ajye amuvuga neza bityo batangire kugirana imikoranire ya hafi, bitandukane n’uburyo bari babanyemo.

Gusa uyu munyamakuru yaje abyamaganira kure atangaza ko bahuye bisanzwe bakicarana akanamumurikira umuryango amushimira ko ari umunyamakuru ukora akazi ke neza nk’umunyamakuru.

Bamwe mu bagize icyo bavuga, harimo Dj Briane, wagiye agaragara yikoma Clement binyuze ku mbuga nkoranyambaga na youTube, aho yavugaga ko uyu munyamakuru yigira igitangaza kandi aciriritse.

Bimwe mu byo yagarutseho ngo n’uko yigaragaza uko atari atanga n’ingero y’uko inzu abamo yari imeze nk’ikiraro cy’ihene bayimwirukanyemo.

Clement aganira na MIE yavuze ko mu byamubabaje cyane ngo harimo ko Briane yamwise umunyamuvumo ashaka kugaragaza ko Gael we ari umunyamugisha bityo ko aba bombi batakagombye guhura ngo baganire.

Nyuma y’iminsi micye,Clement yahise akora ikiganiro avuga ko, nawe agiye kumushyira hanze. Ntibyatinze kuko yahise atangaza ko Dj Briane ari umutinganyi aho yagiye ashyira hanze amafoto atandukanye arikumwe n’abakobwa batandukanye, ndetse aza no kugaragaza umukobwa ngo wahoze aryamana na mugenzi we ubu utakiba mu Rwanda bityo Briane akaba yaramusigaranye.

Yongeyeho ko Briane yagiye yirukanwa mu tubari dutandukanye kubera ingeso y’ubujura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger