Bwa mbere Riderman yahishuye byinshi ku bana b’impanga aherutse kubyara

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] na Gasaro Nadia tariki 14 Kamena 2021 nibwo bibarutse abakobwa babiri b’ impanga baje basanga Imfura yabo y’umuhungu bise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015.

Nyuma y’iminsi 66 aba bana b’impanga babonye izuba, kuri ubu muraperi Riderman yagaragaje ko bari gukura neza cyane ibintu ashimira Imana.

Riderman yifashishije Konti ye ya Instagram ku nshuro ya mbere ashyiraho amafoto y’abakobwa be b’impanga baryamye ku buriri maze ashyiraho imitima ibiri y’umukara hagati yayo yandikaho ati ” abamikazi.”

Uyu muraperi munsi y’ayo magambo yashyizeho amazina y’aba bana b’abakobwa yandikaho Kamba na Randa, aya mazina ayaherekeresha amagambo ashimira Imana agira ati’’Imana ni nziza’’.

Riderman yavuze ko ari umunyamugisha maze ashyiraho amaboko abiri afatanye afite ikimenyetso cyo gushimira.

Riderman aherutse gutangaza ko aya yise abana be, aho uwavutse mbere yamwise Kamba uwavutse nyuma amwita Randa.

Icyo gihe Riderman yavuze ko bahisemo kwita uwavutse mbere Kamba kuko bamwifuriza kuganza mu buzima.

Ati “Ikamba ryambikwa abami nk’ikimenyetso cy’ubutware. Twarimwise nko kumwifuriza kuganza mu rugendo rw’ubuzima batangiye.”

Uyu muraperi yanavuze ko uwavutse nyuma bamwise Randa, bisobanuye kwaguka, bamwifuriza kugera kure hashoboka mu buzima.

Twabibutsa ko Agasaro Nadia yabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University, yarushinze na Riderman mu 2015. Ibi byabaye nyuma y’uko aba bombi bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

Randa na Kamba

Imfura yabo y’umuhungu bayise Rusangiza Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

Riderman n’imfura ye Rusangiza wamaze gukurikizwa impanga z’abakobwa

 

Gatsinzi Emery Riderman na Gasaro Nadia bamaze imyaka itanu abana n’umufasha we bafitanye abana batatu

Comments

comments