AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Bwa mbere Ethiopia yagize umusirikare ufite ipeti rya Field Marshal

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za kiriya gihugu, Dr Abiy Ahmed Ali, yazamuye mu ntera Gen Berhanu Jula amuha ipeti rya Field Marshal.

Ni umuhango wabereye i Addis Ababa ejo ku wa Gatandatu.

Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri Twitter yavuze ko Abiy yazamuye mu ntera Gen Jula akamugira Marshal kubera “ibikorwa bidasanzwe yakoze mu gihe cy’ibibazo igihugu cyari kirimo.”

Marshal Birhanu Jula Gelalcha washyikirijwe iri peti na Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia kuva tariki ya 04 Ugushyingo 2020, ubwo yasimburaga Gen Adem Mohammed.

Byari nyuma y’umunsi umwe ingabo za Ethiopia zitangiye intambara n’inyeshyamba z’ishyaka TPLF riyoboye intara ya Tigray yo mu majyaruguru ya kiriya gihugu.

Iyi ntambara yamaze umwaka urenga kugeza mu Ukuboza 2021 ubwo inyeshyamba za TPLF zafataga icyemezo cyo kuva mu duce dutandukanye zari zisigaranye mu ntara za Amhara na Afar, gusa Ingabo za Ethiopia ziracyakomeje kugaba ibitero ku barwanyi b’uriya mutwe bivugwa ko bahungiye mu misozi yo muri Tigray mu rwego rwo kubabuza kongera kwisuganya.

TPLF yafashe icyemezo cyo kuva mu ntambara ivuga ko ishyize imbere ibiganiro na Guverinoma ya Ethiopia, gusa ubutegetsi bw’i Addis Ababa bwo buvuga ko abarwanyi b’uriya mutwe bahisemo kurambika intwaro nyuma yo gushegeshwa n’ibitero by’ingabo zabwo.

Marshal Jula ni we wari uyoboye urugamba ingabo za Ethiopia zari zihanganyemo na TPLF yari izisumbirije, kugeza mu Ugushyingo 2021 ubwo Abiy Ahmed yatangazaga ko afashe icyemezo cyo kujya kuyobora ingabo z’igihugu cye ku rugamba.

Ni icyemezo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yafashe nyuma y’uko inyeshyamba zari zimaze gutangaza ko ziri ku birometero 200 uvuye i Addis Ababa ndetse ko zifite gahunda yo gufata uyu mujyi zigahirika ubutegetsi, gusa nyuma y’igihe gito Abiy yigiriye ku rugamba TPLF yahise itangira kwamburwa uduce twose yari yarafashe.

Marshal Jula yabaye umusirikare wa mbere wo ku rwego rwa Marshal (Jenerali w’inyenyeri eshanu) Ethiopia igize mu mateka yayo, dore ko iri peti ritari risanzwe riba mu gisirikare cya kiriya gihugu.

Usibye we wazamuwe mu ntera, abasirikare bane bari ba Lieutenant General bazamuwe mu ntera bagirwa ba General, 14 bari ba Major General bagirwa ba Lieutenant General, 24 bari ba Brigadier General bagirwa ba Major General mu gihe 58 bari ba Colonel bazamuwe mu ntera bakakirwa ba Brigadier General kubera umusanzu ukomeye batanze ku rugamba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger