Burundi : Laurette Tetero yabaye umukobwa wa mbere wegukanye PRIMUSIC

Ku nshuro ya mbere irushanwa rya PRIMUSIC ryatangijwe na sosiyete yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Burundi izwi nka Brarudi S.A ,  ryegukanywe n’igitsinagore kuva ryatangira mu 2012.

Tetero Laurette niwe wegukanye amafaranga y’amarundi miliyoni 25 mu irushanwa rya Primusic 2019 nyuma yo guhigika bagenzi be bagera kuri batanu.

Iki gihembo Tetero Laurette yagiherewe  mu birori byo gusoza iri rushanwa byabereye kuri Stade ETS Kamenge mu Burundi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2019, n’ibirori byasusurukijwe n’abahanzi b’i Burundi barimo Sat-B na Big Fizzo ndetse na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Tetero wabaye uwa mbere yahembwe miliyoni 25 BIF, naho Dusabe Eloi wamukurikiye  ahabwa miliyoni 5 BIF, Kaze Sosthene wegukanye umwanya wa gatatu yahawe miliyoni 3 BIF, Tubane Cedric wabaye u kane yegukanye miliyoni 2, 5 BIF,  Mfisumukiza Bonke wabaye uwa 5 we yahawe miliyoni 2 BIF ndetse na Munezero Arnet wabaye uwa gatandatu ahabwa miliyoni 1, 5 BIF.

Primusic ni irushanwa rya muzika ryatangijwe na sosiyete yenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye  i Burundi izwi nka Brarudi S.A. rifite intego yo kumenyekanisha impano nshya zo muri iki gihugu, iri rushanwa rizenguruka  intara zose hashakishwa abaririmbyi barusha abandi.

Laurette Tetero yabaye uw’igitsinagore wa mbere wegukanye Primusic irushnwa rya muzika i  Burundi
Byari ibyishimo kuri Laurette Tetero
Diamond Platnumz wari utegerejwe na benshi muri iki gitaramo

Comments

comments