AmakuruImyidagaduro

Buri munyarwanda wese ni maneko: Nkusi Arthur

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Nkusi Arthur yesekeje abantu kub era urwenya yateye avuga ko buri munyarwanda wese ari maneko ndetse n’abakobwa bakaba bafite amasura abiri kubera kwitukuza , yanagarutse kuri KNC wiganye mu buryo busekeje indirimbo ‘Sometimes i cry’ .

Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2018b ubwo yari MC mu gitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Dj Pius , muri iki gitaramo hari hatumiwemo abahanzi batandukanye nka Chameleone, Pallaso na Weasel bari bavuye muri Uganda, Big Fizzo wari wavuye i Burundi  n’abahanzi babanyarwanda nka Jack B, Charly na Nina, Jules Sentore, Bruce Melodie na Uncle Austine.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro nka MC, Arthur yasanze abantu bakonje akora uko ashoboye rwose ngo abasetse niko gutera urwenya kuri KNC n’abanyarwanda babaza ibibazo umuntu nk’aho bari mu iperereza.

Yagize ati “Buri munyarwanda ni maneko. Uzabirebe uhura nawe, bite Rutura? Ni sawa. Ese waburiye he wana? Ati ‘Maze iminsi naragiye’,  ko wabyibushye se urya iki?…nonese ubu uri mu biki ra? Ati : mba ndi mu kazi. Eeeh !!Hajya mukorera he? Dukorera hariya Kicukiro. Eeeeh ! Nzaze ku gusura ryari se?. Eeeeh ntaribi. Umuntu agushaka yakubona gute?  Ati ni uku ng’uku urimo urambona…..”

Arthur yakomeje avuga ko bigoye kumenya maneko wa nyawo kuko ngo n’umumotari agutwara akubaza aho ugiye n’ibyo ugiye gukorayo.

Hashize iminsi KNC akoze igitaramo cyo kumurika Album ye , muri iki gitaramo yanatumiyemo umunyabigwi muri muzika ya Afurika Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo, ubwo KNC yasubiragamo indirimbo yari kuririmba hari aka Video kagiye hanze ari kuririmba indirimbo ‘Sometimes i cry’ ya Chris Stapleton ku buryo busekeje.

Aha niho Arthur yahereye asetsa abantu, yabajije abari mu gitaramo niba bameze neza abasaba kuririmba ahubwo bavuza akaruru, maze ababwira ko baririmba nka KNC.

Yagize ati:”Muririmba nka KNC…Eeeeh Bayingana (Umunyamakuru w’imikino kuri Radio TV 10) nawe kuririmba byarakunaniye. Bayingana ni urugero rwiza rw’umuntu utazi kuririmba.” yahise areka kumuserereza atinya ko yazamwishyura mu biganiro bya Siporo kuri radiyo.

Kuri ‘Sometimes i Cry’ Arthur yagize ati:” Murabizi, iriya ndirimbo yari igezweho  kandi yamenyakaniye kuri korasi gusa. Hari indirimbo mu Rwanda zimenyekana korasi gusa n’izindi tutari buvuge amazina ku buryo n’umu’dj’ acuranga korasi gusa akayisubizamo inshuro nyinshi.”

Ngo Sentore yagakwiye kuba yarongeyeho agatero ka KNC. Ati “Umuhanzi ugiye gukurikiraho yari kongeraho kariya gatero ka KNC, ‘have udatsikira, yuuuuuuhuuuu’ , yuuuhuuuu, yuuuhuuuu, have udatsikira…”

Yahise areka ibyo gusetsa abantu ahubwo ahamagara umuhanzi wa mbere araririmba , iki ni igitaramo cyashimishije abantu bitewe na Chameleone, Weasel na pallaso binyuze mu ndirimbo zabo dore ko banunamiye nyakwigendera  Mowzey Radio waririmbanaga na Weasel muri Goodlife.

Nkusi Arthur yasekeje benshi muri iki gitaramo

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger