AmakuruPolitiki

Burera:Isima irakomeye ariko ntiyakubaka inzu yonyine ubuyobozi nibutwegera ubutaha tuzaza imbere-Abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Burera bagaragaje ko impamvu akarere kabo kafashe umwanya wa nyuma mu mihigo ya 2022-2023, ahanini biterwa n’imibanire idahwitse iri hagati y’abayobozi n’abayoborwa(abaturage).

Aba baturage bavuga ko kuba akarere kabo kabaye akanyuma byose bikururwa no kuba ubuyobozi bwako butegera abaturage ngo bumenye ibitagenda neza bibashe gukosorwa Kandi n’ibyo bamenya ntibabishyira mu bikorwa kuko igihekane “NZA” cyarushije imbaraga ibindi bikorwa.

Muri aba baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Teradignews.rw hari abagaragaza ko usibye kuba bumva ubuyobozi bw’Akarere kabo,hari abatarabuca iryera ngo bamenye ubayoboye ngo ni nde.

Banyurwiki Nepomoscene Yagize ati'” Kuba akarere kacu kabaye akanyuma ahanini byatewe na kominikasiyo (communication) nke irihagati y’ubuyobozi natwe abaturage, niba dushobora kugira ikibazo tukaba tutazi umuyobozi turakibwira iterambere ryava he? Twakwesa imihigo tunyuze he? abayobozi nibatwiyereke,batwegere ibi byose mbona aribwo bizakosoka”.

Nyiramana Budensiyana ati’:” Nibyo koko twabaye abanyuma usibye ubuyobozi natwe abaturage ntabwo byadushimishije kwiyumva kuri za Radio zitandukanye bavuga ngo Burera yabaye iya mbere uhereye inyuma, ntawanze kumva akarere ke bakavuga neza ko kabaye akambere ubuyobozi bwacu nibudufashe kwemera ikintu kituganisha ku iterambere bwibuke no kugishyira mu bikorwa”.

Simba usanzwe akora umwuga wo gutwara abagenzi n’imizigo ku igare(Umunyonzi) ati'” Nkanjye ubu mumbona ndi umunyonzi nibyo bintunze, usibye uyu muhanda wa kaburimbo werekeza Cyanika uwakunyuza mu y’indi mihanda utwaye umuntu mukagerayo mutaguye kubera ibibuye bishinyitse waba ugize Imana kandi hagati aho hashize igihe kirekire ubuyobozi bwariyemeje kuyubaka ariko baragiye bigumira mu birori Ibyo kubaka biherera iyo,nibikubite agashyi ubutaha natwe tuzishime nk’Abinyagatare”.

Mariam Odette ati'” Erega buriya munyamakuru tugiye no mu buzima busanzwe Isima twese tuzi ko ari ikintu gikomeye mu bwubatsi, Isima irakomeye peee ariko yo ubwayo ntiyakubaka inzu yonyine batavanzemo umucanga,amatafari,amabuye yewe mpaka mu isakaro, abayobozi nibegere rubanda rugufi nitwe tuzi ibitegenda neza i wacu mu masibo,mu midugudu mpaka ku rwego rw’umurenge,umuyobozi naguma mu biro bye azabimenya gute?”

Shirangabowabantu ati’:” Njye ntakubeshye uwazana abayobozi batandukanye ngo mpitemo uwacu sinamumenya n’impamo y’Imana, niba ntazi umuyobozi ubu we azi ibibazo mfite? yabibwirwa n’iki,binyuzehe?”

Ibitekerezo by’abaturage byari byinshi ariko ibyinshi ahanini byagarukaga ku mibanire yabo n’ubuyobozi kuko mu gihe butabegereye butamenya ahakeneye iterambere,ahakongerwa umutekano,ahashyirwa imbaraga n’ibindi bitandukanye bidindiza akarere.

Akarere ka Burera kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2022-2023, gafite amanota 61,79% ni mu gihe Nyagatare yabaye iya mbere ifite amanota 81,64%.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje itandukaniro riri hagati y’uu turere twombi avuga ko impamvu akeka yatumye Burera iza ku mwanya wa mbere uhereye inyuma ari uko ifite Kanyanga nyinshi cyangwa se ikibazo kikaba kiri mu buyobozi bwako abusaba kwisuzuma kandi bukabikora vuba.

Ku ruhande rwa Nyagatare yabaye iya mbere,perezida Kagame yavuze ko ubushize nayo yazaga mu myanya y’i nyuma kubera Kanyanga nyinshi yabagayo, avuga ko impamvu ari uko bashobora kuba baragabanyije Kanyanga nyinshi nyinjiragayo iturutse hakurya.

Kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, perezida Kagame yasabye abayobozi kwegera abaturage mbere y’uko bo ubwabo batabaza.

Yagize ati’:” Abaturage barinda gutabaza buri munsi buri munsi kuri buri kintu kuberiki muba muri hehe abayobozi? warangiza ukabona abana bacu bamwe bagwingira!!!!!!! duhora tuvuga buri munsi ariko mwebwe muraho murashishe(…..), urashisha abana b’Abanyarwanda umubare nk’uriya bagapfa? urashisha mu biki abantu bari aho barwaye bwaki? abayobozi muri hano nimwe mbwira ba minisitiri,ba Guverineri,ba meya……. muba muri hehe, muba mu biki? Ndashaka kumenya Ibyo mubamo!!! mumbwire ibintu birenze iby’akazi mwagakwiye kuba mukora”.

Umukuru w’igihugu ubwo yasozaga inama y’igihugu y’umushyikirano kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, yasabye ubuyobozi kudasiga aho bicaye imyanzuro yayivugiwemo,bugashyira vuba mu bikorwa ibitaragenze neza.

Inkuru yabanje

Perezida Kagame yagaragaje impamvu akeka zatumye akarere ka Burera Kaba akanyuma

Tuvugishe kuri 0784581663/0780341462

Twitter
WhatsApp
FbMessenger