BURERA:Abanywa amazi y’ikiyaga cya Ruhondo batewe ubwoba n’inzoka zo mu nda batakibona uko barwanya

Abaturage bo mu murenge wa Kinoni mu mu kagari ka Ntaruka bavoma amazi yo mu kiyaga cya Ruhondo akaba ariyo banywa ndetse bakanayakoresha izindi gahunda zo mu rugo baravuga ko bahangayikishijwe n’uko badaheruka guhabwa ibinini by’inzoka zo mu nda.

Iyo usatira ikiyaga cya Ruhondo hasi muri aka kagari….muri uyu murenge wa Kinoni w’akarere ka Burera, ingo zihatuye bakoresha amazi bavoma muri iki kiyaga cya Ruhondo ndetse bamwe batangira kuyagotomera bakiri kuyavoma.

Ubusanzwe kugira ngo babarinde indwara zo mu nda bahabwa ibinìni byo kubarinda hifashishijwe abajyanama bu buzima, aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe ubu n’uko hari abadaheruka ku binywa, byanazanwa ntibihabwe bose nyamara ngo abenshi bamaze no kugira abana bato bakoresha ayo mazi.

Nyiransabimana Agnes wahuye na Teradignews avuye kuvoma kuri iki kiyaga avuga ko kuba bakoresha aya mazi bitakiri ikibazo kuko ntakundi babigenza ahubwo ko ikibazo ari ukuba batagihabwa imiti y’inzoka yabafashaga kutazahazwa n’ingaruka zayo.

Abanywa aya mazi bavuga ko badaheruka imiti y’inzoka

Ati:”Kuva nashakira muri aka kagari nasanze amazi y’ikiyaga ariyo akoreshwa hano, ni bimwe bavuga ngo ugiye i’Buryasazi azimira mbisi nanjye narayamenyeye nyanywa nkunywa JIBU…kuba yanyobwa nta kibazo kikirimo kuko nta handi wayahungira, byaba ikibazo ari uko bayatubujije…ubu ikiduhangayikishije n’uko tutakibona ibinini twahabwaga by’inzoka kandi dufite abana bato babikeneye ubu mbese twiteguye kurwaza inzoka bikomye mu gihe byaba bikomeje gutya”.

Karimunda ati:” Usibye no kuba tutakibona imiti y’inzoka, ubu duhangayikishijwe bikomye no kuba n’igihe bayizanaga yarahabwaga bamwe abandi bakayibura, ubu nta kindi dutegereje usibye kuzirwara kuko ariya mazi nta n’umwe utabizi ko ari mabi”.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo bari basabye amazi meza ariko ntibahite bayahabwa, bifuza ko iyo miti yo kubarinda indwara bayihabwa, ngo byaba akarushyo bakajya bayihabwa kenshi kuko n’ubusanzwe bayibaha nyuma y’amazi 6.

Agnes ati:” Nkubu yibaye bari baduhaye iyi miti tukayinywa wenda bagasiga indi ku kigonderabuzima tuzahita dukurikizaho vuba,tukayibona kenshi mu mwaka kuko ubusanzwe bayiduhaga nyuma y’amezi 6, Leta yacu itadohoka ku twitaho nidufashe kuko tuboneye ku gihe ibyo binini twabaho neza, naho ubusanzwe kuyanywa gutyo gusa ni nko kwiyahura”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, NSHIMIYIMANA Jean Bpatiste avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo byihutirwa ku bufatanye n’inzego z’ubuvuzi.

Ati:”Icyo n’ikibszo cyiza kandi ku baturage gifite ishingiro, icyo nahita mvuga nonaha n’ukwiyemeza kugikurikirana ku bufatanye n’abo muri serivise z’ubuzima kugira ngo dufashe abaturage bacu, ubwo muri rusange n’ukubyihutisha dufatanyije n’abo mu buzima kugira ngo dukunire indwara zikomoka ku mwanda”.

Aya mazi bavuga ko batizeye ubuziranenge bwayo

Imiryango ituye aha hasi ku mazi y’ikiyaga cya Ruhondo igaragaza ko bisa n’ibigoranye kwitabira ibikorwa by’isuku n’isukura, ngo bitewe n’ayanazi mabi bakoresha nyamara ngo bari baremerewe kugezwaho amavomo nk’uko mu tundi duce byagenze, icyakora ubuyobozi bukavuga ko hari gutekerezwa uko iyi miryango yo ku mazi yafashwa mu buryo burambye, dore ngo ko hari aho amavomo yari agejejwe n’ubwo aba agaragaza ko hakiri kure yabo.

AMAFOTO by Emmanuel Bizimana (Isangostar)

Comments

comments

Twitter
WhatsApp
FbMessenger