AmakuruUbukungu

Burera-Kagogo: New Bugarama Mining yahumurije abayituriye bahora bikanga gusenyerwa n’urutambi

Ubuyobozi bwa site icukurirwamo amabuye y’agaciro ya New Bugarama Mining (NBM), bwahumurije abaturage bayituriye bahora bahangayikishijwe no kuba umutingito w’urutambi ruturikirizwamo mu gihe bari gucukura, ushobora kuzatuma inzu zibagwaho.

Iyi site iherereye mu Karere ka Burera, umurenge wa Kagogo ikaba ikora ku tugari dutatu aritwo Kiringa, Nyamabuye ndetse na Kayenzi by’umwihariko mu mudugudu wa Nyarubuye.

Abaturage bahaturiye bakunze kugaragaza ko bahangayikishijwe no kuba imbaraga ndetse n’umutingito by’urutambi byototera inzu zabo bikazishegesha zigasatagurika ku buryo hari n’abahamya ko bagira impungenge z’uko igihe kimwe zazabagwaho.

Ubuyobozi bwa NBM mu ndani bwagaragaje uko buturitsa urutambi n’ikibanza kwitabwaho kugira ngo ruturike

Uwitwa Jeanine utuye mu mudugudu wa Nyarubuye,mu Kagari ka Nyamabuye muri uyu murenge Yagize ati’:” Hano muri Mine baturitsa urutambi bigatuma inzu zacu zisatagurika tugahora dusanasana uwo binaniye akarekera iyo, twakunze kugaragaza iki kibazo ariko nta kintu badufashije”.

Nzabonantuma nawe ni Umuturage uturiye ahakorerwa ubu bucukuzi, avuga ko nawe afite iki kibazo ariko ko ahanini uwo kibayeho yirya akimara akacyikemurira.

Yagize ati’:” Mu by’ukuri Ibyo kuvuga ngo inzu yangiritse bitewe n’urutambi, nitwe tubyimenyera kuko ubuyobozi bwose tubwiye iki kibazo, butwizeza ko bugiye kugikurikirana bigaherera iyo, wowe rero nka nyir’inzu, uhitamo kwishakamo ibindi bisubizo kugira ngo ubone aho gukomeza guhengeka umusaya”.

Icyakora uyu musaza yakomye ingasire akoma n’urusyo avuga ko n’ubwo ashinja NBM guturitsa urutambi rukangiriza inzu zabo, hari nakandi kamaro gakomeye isanzwe ibafitiye mu bijyanye n’imyubakire ku buryo bifasha abahaturiye.

Itaka n’imusenyi bicukurwa mu musozi ubamo amabuye y’agaciro bihabwa abaturage ku buntu bakaryubakisha

Yagize ati’:” Icyakora badufitiye akamaro nanone kuko hari ubwo umuntu ajya kubaka yabasaba nk’igiti bakakimuha ndetse baduha n’itaka rya nyiramakeba ryo kubumbamo amatafari n’umusenyi wo guhomesha inzu batatwatse amafaranga, babiduhera Ubuntu bikatwunganira”.

Uwitwa Uwamahoro nawe ni Umuturage wagaragaje ko afite ikibazo gisa n’icyabagenzi be, nawe wahamije ko inzu ye yasadutse kubera urutambi.

Yagize ati’:” Mu mibereho yacu abaturiye hano,urutambi tumaze kurumenyera iyo ruturitse ntitwikanga cyane nk’uhageze bwa mbere,icyo umuntu atamenyera ni ingaruka nk’izi zo kuba rwasenya inzu kuko byo bidushyira mu gihombo cyo guhora dusanasana n’impungenge zo kuba hari ubwo inzu zazatugwaho”.

Ubuyobozi bwa NBM bwemeje ko iki kibazo busanzwe bukizi ariko bugaragaza ko butapfa guturitsa urutambi butabanje kureba ku bikorwa bya rubanda ndetse bunemeza ko hari uburyo bwabugenewe bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu gupima metero z’aho rugiye guturikirizwa uturutse ku rugo rwa mbere.

Mubyagaragajwe bikoreshwa harimo Apareye(Apareil) ibafasha gupima matero z’ahagiye guturikirizwa urutambi uturutse ku rugo rwa mbere n’imashini yabugenewe yitwa Seis mography bifashisha gusuzuma niba ahagiye guturikirizwa urutambi niba nta kintu birangiriza ku ruhande rw’abahaturiye ndetse no muri iyi site ubwayo.

Inama yo kuwa 20/03/2019 yahuje ubuyobozi bw’Umurenge,Akagari, NBM n’abaturage bavugaga ko bagirwaho ingaruka n’intambi ziterwa NBM(New Bugarama Mining) mugihe bacukura amabuye yasanze ibyo aba baturage bavuga ataribyo kuko akenshi uku gusaduka kw’inzu guterwa n’ibikoresho bubakishije naho inzu yubatse.

Imwe mu nzu yajemo ubusate

Bwavuze kandi ko hari abakozi bigeze gukoramo nyuma bakirukanwa ndetse n’abaforoderi b’amabuye y’agaciro bagira uruhare mugutangaza amakuru atariyo,hiyongeyeho n’abaturage bafite inzu zishaje baba bashaka kubakirwa inshya

Production Manager wa NBM bwana Bayisenge Patrick yasobanuye uko urutambi rukoreshwa avuga ko babanza kubungabunga ibikorwa bya rubanda

Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri iyi mine ya Bugarama (Production Manager) Bayisenge Patrick yagize ati’:” Twebwe imirimo y’ubucukuzi dukora tuyikora mu buryo twakwita Underground mining_ubucukuzi bukorerwa munsi y’ubutaka_) ntabwo ducukura ku musozi hejuru ninaho dukoresha urutambi, kugira ngo bitagira ingaruka cyangwa bitangiza ibikorwa bitwegereye,hari imashini yabugenewe yemewe tubanza gupima mbere yo gutera ahantu urutambi, kugira ngo turebe ko niturutera nta ngaruka biragira kuri za ngo n’ibindi bikorwa remzo bitwegereye,iyo mashini yitwa Seis Mography Kandi irizewe turamutse tubonye ahantu tugiye kurutera hari ingaruka bishobora guteza turahahagarika”.

Yakomeje avuga kandi ko iyo bashaka gupima ngo barebe ko nta ngaruka rushobora kugira ku baturage, bategura ibikoresho by’urutambi noneho mbere y’uko uturitsa, ukajya ahari igikorwa cya mbere uturutse aho rugiye gutererwa iyo ruturitse ugasanga hari ingaruka bishobora guteza ukurikije ibipimo byemewe,aho hantu urahahagarika Kugeza ubungubu rero ntahantu twari twapima ngo dusange bishobora kwangiriza ibikorwa remezo bitwegereye.

Muri iki kirombe hatangiye gucukurwamo amabuye y’agaciro kuva mu mwaka w’1953,hakorwamo na kompanyi zitandukanye,New Bugarama Mining LTD irigucukuramo magingo aya yatangiye muri 2009,Kugeza ubu bakoresha abakozi 950 barimo 183 bahembwa ku kwezi,260 ba nyakabyizi abandi basigaye bakaba ari abakora ibikorwa by’ubucukuzi nyirizina.

Iki kirombe gicukurwamo amabuye y”agaciro giherereye mu Karere ka Burera

Umubare munini w’abakozi bakoramo wiganjemo abahatutiye cyane cyane abavuka mu mirenge bihanye imbibi ariyo Kagogo ari naho igikorwa kiri,Cyanika,Rugarama ndetse na Butaro.

Hagaragajwe uko imashini yabugenewe Seis Mography ikoreshwa hasuzumwa ko ntacyakwangirika mu gihe hatewe urutambi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger