AmakuruPolitiki

Burera-Cyanika: Umuryango w’abantu 7 uba mu nzu y’ikirangari yuzuye ivumbi

Umuryango w’abantu barindwi bigaragara ko utishoboye ugizwe n’umugabo n’umugore ndetse n’abana babo batanu,utuye mu kizu cy’ikirangari.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Cyanika, ni mu karere ka Burera ahitegeye imizi y’ikirunga cya Muhabura.

Umubyeyi w’abana batanu witwa Bugeneye Olive wabwiye Teradignews.rw ko afite imyaka 30 y’amavuko, avuga ko we n’Umugabo we witwa Buzirabwoba Stephano batishoboye, kandi ko batunzwe no guca inshuro.

Imbeho n’amahohweza byiroha mu nzu bikababuza gusinzira

Yakomeje avuga ko kubera imibereho babayeho badafite ubushobozi bwo kuba bakwiyubakira iki kizu babamo, bakaba batabaza ubuyobiozi ko bwabagoboka bukabakiza imbeho n’amahohweza y’imvura bituma batabasha kugoheka.

Yagize ati’:” Tubayeho mu buzima bugiye cyane,kurya ubwabyo ntibitworohera kuko dutunzwe no guca inshuro mu baturanyi bacu abatugiriye impuhwe bakaduhemba ndetse bakanagira icyo badupfunyikira mu gahago, yurara muri iki kizu kidahomye ariko ntaho bitangiye no kurara hanze kuko ibisimba bidusangamo cyane cyane inturu,imitereri n’utundi duto tuba mu bigunda, gusinzira byo sinakwirirwa mbivugaho byinshi kuko imbeho y’aha hantu namwe murayizi bikaba akarushyo iyo imvura yaguye”.

“Turatabaza abayobozi bacu beza ko bishobotse batuyamba bakadusanira inzu natwe tukaryama twizeye umutekano mwiza, mbese natwe tukarara dushyushye”.

Umwana muto w’imyaka ibiri arwaye amavunja akekwaho giterwa n’umwanda

Kubera uburyo iyi nzu uyu muryango ubamo yubatse ikaba inuzuye ivumbi ryinshi,byatumye abana bo muri uyu muryango ndetse n’ababyeyi babo,bibasirwa n’amavunja Kugeza naho umwana wabo w’imyaka 2 y’amavuko bigaragara ko amaze kumugera habi.

Agira ati: “Inzu tubamo isaha ku saha yatugwaho kuko iyo umuyaga uhushye ibinonko biyubatse bitugwaho, yuzuyemo ivumbi rigira uruhare mu gukurura imbaragasa ariyo mpamvu murikubona amavunja, ngerageza kuyahandura ariko ngeraho bikananira kuko akenshi mba natabanyitse gushakisha amaronko umwanya ukabura utyo”!

Abaturanyi b’uyu muryango bagaragaza ko baterwa impungenge nyinshi n’imibereho ikakaye y’uyu muryango bakaba nabo babatabariza ko bagobokwa inzu babamo itarabakururira ibibazo.

Nzituyimana Jean Nepo, umwe mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko abona nta kuntu ufite.

Ati: “Uyu muryango ubayeho nabi, ntibarya bikwiye, ntibambara, barara mu nzu yenda kubagwaho, kandi barwaye n’Amavunja. Turasaba ubuyobozi kubafasha bakabubakira nibura bagatura heza nk’abandi banyarwanda kuko bakomeje gutya inzu yazabagwaho bakahaburira ubuzima cyangwa inyamaswa zikabavogera”

Iyo umuyaga uhushe inzu iba yenda kubagwaho

Umunyamakuru wa Teradignews.rw yifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga kuri iki kibazo ntibyamukundira, kuko mu butumwa bugufi yabwandikiye atasubijwe ndetse n’ubwa WhatsApp ntibwasubijwe, yagerageje kumuhamagara kuri Telefone Umuyobozi w’aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal ntiyayitaba, nta makuru aturuka mu Karere twigeze twakira Kugeza ubwo iyi nkuru ishyizwe hanze.

Mu nzu huzuye ivumbi rikrkwaho gukurura imbaragasa
Aho bamwe mu bana barara
Uko mu mbuga hameze
Abaturanyi batewe impungenge n’uko iyi nzu izagwa kuri uyu muryango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger