AmakuruImyidagaduro

Buravan nyuma yo gutandukana na New level yakoze icyo yise gusubira murugo

Umuhanzi Yvan Buravan  yamaze gusubira munzu yamutunganyirizaga umuziki ya New level  nyuma nyuma yigihe gito batandukanye, uyu muhanzi akaba yavuzeko atewe ishema no gusubira mu rugo. 

Muri Gicurasi 2017 nibwo Buravan yatangaje kumugaragaro  ko yamaze gutandukana n’inzu (Label)  yamufashaga mu bikorwa bye byamuzika ya New Level, kuberako  amasezerano bari bafitanye yari yarangiye hakaba ubwumvikane buke kugirango bongere amasezerano .

Amaze kuva muri New Level, Buravan bisa naho yasubiye inyuma kuberako akiri muri New Level yari yaramenyereje abafana be gukora indirimbo nyinshi kandi nziza dore ko yaramaze kwigarurira imitima ya benshi higanjemo abakobwa. Muri  iki gihe atarari muri New Level yarasa nutari gukora umuziki cyane kuberako yakoze indirimbo imwe rukumbi yise  Heaven on Earth yewe ntiyakorewe namashusho.

Abicishije kurubuga rwa  Instagram, Buravan  yagaragaje ko yasubiranye na New Level doreko yanatangaje ko hari ibyo atari yumvikanagaho na New Level ari nabyo byatumye batandukana ariko yemeje ko kugeza ubu ibintu byose byatunganye bakaba bamaze gusubirana.

Buravan  yagize ati: “Rimwe na rimwe mu buzima dukoresha akantu gato kugirango twerekane uburyo wishimira kugaruka mu murugo iyo wari warahavuye, Nishimiye kumenyesha inshuti zanjye nabafana banjye muri rusange ko nagarutse muri New Level  , abantu benshi bazenguruka isi bashakisha ariko bikarangira bagarutse murugo kandi bakabona ibyo bashakaga”.

Nubwo Buravan yasinye amasezerano mashya muri New Level ariko ntagihe runaka cyatangajwe yaba yasinye .

Burava yemejeko yasubiye murugo abinyujije kuri Instagram ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger