AmakuruImyidagaduro

Bull Dogg aritegura ubukwe mu 2019

Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bulldogg  yatangaje ko  ari kwitegura ubukwe akazasezerana n’uwitwa Nelly Muvunyi bari basanzwe babana cyane ko banafitanye abana babiri.

Bull Dogg na Nelly ngo bamenyanye muri Kamena 2011 bahuriye mu kirori  cyo kwizihiza isabukuru y’ amavuko y’ inshuti  yabo, Kuva icyo gihe kugeza ubu barabana bafitanye abana babiri b’abahungu.

Uyu muraperi  mu kiganiro yagiranye n’ umuseke  yavuze ko nyuma y’igihe amaze kumenyana  na Nelly ngo baraganiriye umwe yiyumvamo undi nyuma y’ iminsi bakomeza kuvugana kuri Telefone umubano ugenda wiyongera kugeza bakundanye bakaba  bamaze kubyarana abana babiri bahahungu.

Uyu muraperi avuga ko bitarenze impeshyi y’umwaka utaha azakora ubukwe agasezerana n’umugore we byemewe n’amategeko. Bull dogg avuga ko yari asanzwe afite umugambi wo kuzasezerana na Nelly ariko akagenda ahura n’imbogamizi.

Yagize ati :“ Nicyo gihe ngo nanjye nkore ubukwe nsezerane n’ umugore wanjye mu buryo bwemewe n’ amategeko. Muri 2019 ahagana mu kwezi kwa Nyakanga muzabona mbatumiye ariko ntabwo ndemeza Italiki bizabera ho ubu icyo naba mvuze ni uko buhari.”

Uyu muraperi na Muvunyi Nelly bamaze imyaka irindwi bakundana ubu baritegura gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ndayishimiye na Muvunyi Nelly bafitanye abahungu babiri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger