Amakuru

Bugesera: Umugabo n’Umugore batabye umwana wabo mu rufunzo babesha ko ari amadayimoni

Iradukunda Jean d’Amour n’Umugore we Mujawimana Diane bashinjwa gutaba mu rufunzo uruhinja rwabo rw’amezi abiri, babeshya abaturanyi ko ari amadayimoni yabikoze.

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 05 Nyakanga 2021, ahagana saa tanu Iradukunda Jean d’Amour w’imyaka 17 y’amavuko, n’Umugore we Mujawimana Diane w’imyaka 18 y’amavuko, bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo kwica uruhinja rwabo rw’amezi 2.

Umukuru w’Umudugudu wa Kagarama, Akagari ka Rango mu Murenge wa Mareba Ntawuhiganayo Slyvain yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bafashe iki cyemezo cyo kwica uwo babyaye, nyuma y’amakimbirane n’intonganya bari bamaranye igihe iwabo mu rugo.

Ntawuhiganayo avuga ko Mujawimana yari yabwiye umugabo we ko azamutana umwana kuko atakwihanganira ayo makimbirane. Umukuru w’Umudugudu avuga kandi ko abo bombi baje kumvikana ko aho kumusigira umwana, ahubwo bamwica bagasubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati: ”Bajyanye urwo ruhinja rwabo mu ijoro, bagarutse bibanga mu nda babyutsa abaturanyi bababeshya ko ari imyuka mibi (Amashitani) yamujyanye ubu nibwo bemereye inzego ko ari bo bamutabye mu rufunzo.”

Ntawuhiganayo yavuze ko batabaje inzego z’Umutekano n’abaturage bajya kubereka aho urwo ruhinja baruhambye, barukuramo mu gitondo bukeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera Umulisa Claire, avuga ko iyo nkuru yayimenye ari mu nama ku Karere, ko nta yandi makuru arambuye afite.

Umulisa yagize ati: ”Ngiye kubikurikirana ndaza kubabwira.”

Ntawuhiganayo Slyvain uyobora Umudugudu wa Kagarama avuga ko Iradukunda Jean d’Amour na Mujawimana Diane bajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Mareba.

Uyu Muyobozi ku rwego rw’Umudugudu yavuze ko mbere y’uko abo bombi babana nk’umugabo n’umugore yabanje kwandikisha ababyeyi be inyandiko ivuga ko nihagira icyo uyu mukobwa Mujawimana azaba bazabyirengera hagakurikizwa amategeko.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger