UbukunguUtuntu Nutundi

Bugesera: Udukoko tw’UTUMATIRIZI dukomeje gutuma abari biteze umusaruro w’imbuto basarura inkwi

Abakora umwuga w’ubuhinzi bw’imbuto mu Karere ka Bugesera ni mu Ntara y’Ubyuasira zuba, bakomeje kugaragaza igihombo gikomeye bari guterwa n’icyorezo cy’udusimba twitwa Utumatirizi twibasiriye ibiti by’imbuto umusaruro ukabura burundu bagataha iheruheru.

Aba bahinzi bavuga ko utu dusimba tw’utumatirizi twageze mu biti by’imbuto zabo cyane cyane iby’imyembe umusaruro w’imbuto ukabura ibindi amababi akaba umukara bikuma ku buryo hari n’abatangiye kubitema bakabyasamo inkwi zo gucanisha.

Utu dusimba tw’utumatirizi dufata amababi y’ibiti by’imbuto akaba imweru nyuma y’igihe gito igiti kigatangira kuba umukara ku buryo nta musaruro ushobora kukivaho.

Igihangayikishije aba bahinzi by’umwihariko abahinga imyembe, ni uko utu dusimba tugenda dufata n’ibindi biti by’imbuto bamwe bakaba baratangiye no kubirimbura

Umwe muribo Yagize ati’:” Ikibazo dufite ibiti dufite hafi ya byose byararwaye, haba Voka n’insina byose dusigaye tuzigeraho kubera iyo myembe, imyembe rwose yararwaye izana urukoba rw’imweru ku mababi noneho bukaza bugafatira byazageraho igiti kigahinduka umukara kikuma, tumaze gucika intege ku buryo inaha nta n’ugitekereza umwembe bamwe twaranabicanye”.

Aba baturage bemeza ko bari basanzwe babona umusaruro ufatika kubhiti byabo, ariko Aho Utumatirizi tubatereye umusaruro warabuze burundu.

Ku rundi ruhande rwiyemezamirimo Williams Shyaka ufite ibiti by’imbuto bitandukanye ku buso bwa Hectar zisaga ebyiri yarwanyije utu dusimba ku buryo ku mweru w’imyembe gusa asarura Toni 15t.

Agronome KABANDA Jean Damascene ushinzwe ubu buhinzi asobanura ko babigezeho kubera kwita kuri ibi biti by’imbuto .

Ati’:”Ku bijyanye n’umusaruro kubera ko twe twagerageje kurwanya utu tumatirizi, wariyongeye kuko igihe ubumatirizi bwari bukirimo, twasaruraga ubusa navuga ko aho dutangiriye kuburwanya kuva iki gihembwe cy’ihinga kirangiye, twatangiye mu Kwakira 2022 Kugeza muri Mutarama 2023, dusaruyemo Toni 15″.

Hagati aho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ubu ngo Kiri mu bukangurambaga bwihariye bwo kurwanya utu dukoko tw’utwonnyi harimo no kwigisha aba bahinzi gukorera neza ibiti by’imbuto.

Ubu bukangurambaga bwihariye buzamara ibyumweru bibiri,Aho abahinzi bazaba bigishwa kurwanya utu dusimba no kurinda ibi biti by’imbuto aho kubirimbura, barigushwa kandi n’uburyo bwo gukorera ibi biti mbere yo gutera umuti ubirinda.

Umushakashatsi muri RAB ushinzwe kurwanya indwara z’ibyonnyi Nkima Germain avuga ko ubu bukangurambaga babwitezeho umusaruro uzagirira akamaro abahinzi ndetse no kongera imbuto zijyanwa ku Isoko.

Yagize ati’:” Ako gasimba ukamenyereje umuti umwe hari udupfa ariko uturokotse turamenyera ugasanga umuti ntugikora, ni byiza rero ko tugira inama abahinzi uko bagenda batera iyo miti mu bihe bitandukanye bagenda basimburanya, uyu munsi batera Uwitwa rocket ubutaha bakongera bagatera uwitwa RAMDA gutyo gutyo hari n’undi miti bazagaragarizwa(….) Kugira ngo ako gasimba katawumenyera twiteze ko abahinzi bazakurikiza inama tubaha bazaturwanya bigashoboka,akenshi igiti kigomba guterwa umuti Ari uko cyabanje gukorera neza”.

Icyorezo cy’udukoko tw’utumatirizi cyaherukwaga kugaragarizwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu nama y’umushyikirano yabaye mu mpera za Gashyantare 2023, aho abahinzi bijejwe igisubizo kirambye kandi vuba.

Utumatirizi dukomeje gusubiza inyuma iterambere ry’abahinzi b’imbuto

Twitter
WhatsApp
FbMessenger