Bugesera FC: Abakinnyi n’abatoza bahawe amabaruwa abahagarika ku mirimo yabo kubera COVID-19

Ikipe ya Bugesera FC yo mu karere ka bugesera ho mu ntara y’iburasirazuba yashyikirije abakozi bayo aribo abatoza n’abakinnyi amabaruwa abahagarika kummirimo kubera coronavirus.

Umuyobozi wa Bugesera FC Gahigi Jean Claude yashyize mu bikorwa ibyo umwanzuro wagezeho mu nama yabahuje mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bakaba baremeranijwe guhagarika amasezerano muri iy’iminsi amarushanwa yahagaze kugeza igihe azasubukurirwa.

Ariko bakazakomeza guhembwa nibura kimwe cya gatatu (1/3) hakurikijwe ayo buri mukozi wa Bugesera FC ahembwa Nkuko ibaruwa dufite imbere yacu ibigaragaza.

Comments

comments