AmakuruImyidagaduro

Bruce Melodie ,Harmonize na MadeBeats binjiye mu mikoranire n’ikigo cyo muri Australia gifasha abanyamuziki

Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie ndetse n’utanganya umuziki Producer Made Beats  bamaze iminsi mike bakubutse muri Tanzania, kuri ubu bamaze gushyira umukono ku masezerano n’ikigo cyo muri Australia kigiye kwamamaza ibikorwa byabo muri iki gihugu bari bamazemo iminsi ndetse na Australia.

Amakuru yabashije kumenyekana ajyanye n’iki kigo ni uko cyitwa Leverage kikaba gisanzwe kireberera inyungu z’abahanzi batandukanye, kinazampura impano  ndetse  kinamamaza.

Iki kigo  cyamaze kwemeza ko  Bruce Melodie na Producer Made Beats binjiye mu muryango mugari w’iki kigo baje basangamo abarimo Harmonize, dore ko iki kigo aricyo gisanzwe kireberera inyungu z’umuhanzi Harmonize n’umukunzi we Briana ukomoka muri Australia.

Mu magambo agaragara ku rubuga rw’iki kigo Leverage,  avuga ko kugeza ubu aribo bareberera inyungu z’abahanzi barimo Harmonize na Bruce Melodie na Producer Made Beats mu gihugu cya Australia.

Iki kigo gikorera muri Australia, gihagarariwe n’umukobwa witwa Nak usanzwe ari umuhanzikazi muri iki gihugu. kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yaba ari mu Rwanda.

Bruce Melodie na Made Beats kugeza ubu bari kubarizwa muri Onomo Hoteli aho bari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo ya Bruce Melodie n’uyu muhanzikazi Nak.

Ni amashusho  Nak yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram agaragaramo Producer Made Beats, Bruce Melodie n’abandi baryohewe n’indirimbo nshya bari gukoraho.

Aya mashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati”Leverage niyo iri gukora ibi, Afurika y’iburasirazuba na Australia. Isi ntabwo itwiteguye” Aya magambo niyo yashimangiye ko Bruce Melodie n’uyu muhanzikazi Nak bafitanye ndirimbo nshya igiye kujya hanze.

Andi makuru yamenyekanye ni uko uyu muhanzikazi yari kumwe na Bruce Melodie na Made Beats ndetse ko banazanye i Kigali. Kugeza ubu bari kumwe muri Hoteli Onomo.Biravugwa ko Bruce Melodie yahuye n’uyu muhanzikazi bigizwemo uruhare na Harmonize wabaye inshuti ye ya hafi kugeza ubu , cyane ko basigaye bahuze cyane muri iyi minsi.

Made Beats umwe mubanyamuziki bagezweho muri iyi minsi
Harmonize
Bruce Melodie umunyamuziki wahiriwe cyane muri iki gihe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger