AmakuruAmakuru ashushye

Breaking News: Mayor wa Musanze n’abungiriza be na bo bamaze kweguzwa

Nyuma y’abayobozi ba Karongi na Ngororero beguye mu masaha make ashize, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean-Damascène n’abari bamwungirije na bo bamaze kweguzwa na njyanama y’akarere.

Amakuru aturuka agera kuri Teradignews avuga ko aba bayobozi begujwe na njyanama, nyuma yo kubatakariza icyizere.

Aba bayobozi begujwe, barimo umuyobozi w’akarere bwana Habyarimana Jean Damascene, uwari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Uwamariya Marie Claire wasabye kweguzwa cyo kimwe na Visi- Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Ndabereye Augustin ukurikiranweho guhohotera umugore we.

Teradignews.rw yahamirijwe aya makuru na Nkunzwenabake Samson, umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Remera muri njyanama y’akarere ka Musanze.

Nkunzwenabake yavuze ko bwana Habyarimana wayoboraga akarere ka Musanze yegujwe kubera ibibazo bya ruswa bikomeje kuvugwa mu karere ayobora.

Ati” Abagize inama njyanama y’akarere basezereye umuyobozi w’akarere kubera cyane cyane ibibazo bya ruswa bikomeje kuvugwa muri aka karere, cyane mu mitangire y’akazi mu burezi no mu bakozi bakora mu bigo nderabuzima. Ikindi harimo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze n’imiturire muri rusange.”

Biteganyijwe ko ibyemezo bya njyanama y’akarere ka Musanze bibanza guhabwa icyitegererezo na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianey bitarenze iminsi irindwi, kugira ngo bishyirwe mu bikorwa.

Biteganyijwe kandi ko akarere ka Musanze kaza kuba kayobowe n’umwe mu bagize njyanama yako, mu gihe hagitegerejwe gushyirwaho komite nshya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger