Amakuru

Botswana: Leta irashinjwa kugambirira kwica Perezida ucyuye igihe

Mu kiganiro mu cyumweru gishize, Khama yabwiye AFP ko afite amakuru ko hari umugambi uri gutegurwa wo kuzamufunga no kumuroga igihe azaba agarutse mu gihugu  avuye mu buhungiro murikigera mu gihugu cy’ Africa y’Epfo yagiyemo kuva mu 2021.

Khama yavuze ko leta ya Botswana itinya imbaraga ze mu matora rusange azaba umwaka utaha.

Leta ya Botswana yahakanye ibivugwa ko ifite umugambi wo guta muri yombi no kwica Ian Khama wahoze ari perezida wayo wahunze mu gihe azaba agarutse mu gihugu.

Ariko mu itangazo ryo kuwa kabiri, William Sentshebeng ushinzwe itangazamakuru muri leta yahakanye ibivugwa na Khama abyita “ibiteye umujinya kandi bibabaje”.

William yagize ati: “Tubona biriya nk’imvugo ifite impamvu za politike igamije gusa kwanduza isura nziza ya Botswana na leta yayo.”

Mu matora ateganyijwe umwaka utaha, Khama yarahiye ko azakuraho uwamusimbuye yitoranyirije Eric Mokgweetsi Masisi, ubu wabaye mucyeba we ashinja guhonyora demokarasi.

Khama avuga ko ari mu myiteguro yo gusubira iwabo “kwifatanya n’andi mashyaka kugira ngo we [Masisi] n’ishyaka rye batsindwe amatora.”

Ian Khama yavuze ko yakoze “ikizami cyuzuye cy’amagara” ndetse avugurura inyandiko ye y’irage kuko ngo azi neza ko nyuma y’iminsi micye ageze muri Botswana azahita afungwa.

Khama w’imyaka 70, wahoze ari umusirikare mukuru, yayoboye iki gihugu cyari mu bicukura diyama (diamond) nyinshi muri Africa kugeza mu 2018, mbere yo guha ubutegetsi Eric Masisi, wari umwungirije.

Gushwana n’uwamusimbuye byatangiye mu 2018 ubwo Perezida Masisi yatangiraga guhindura zimwe muri politike z’ingenzi zagiyeho ku gihe cya Khama.

Mu Ukuboza2022 umwaka ushize, Botswana yasohoye inyandiko yo guta muri yombi Khama, imushinja gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Muri Mutarama 2023, Perezida Masisi yatangaje inyandiko y’uko biyunze ariko amahari hagati yabo yarakomeje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger