Amakuru ashushyeImikino

Bomboribombori muri Rayon Sports, hakomeje kwibazwa iherezo ry’ibiri kuba

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, ikomeje kwibazwaho byinshi kubera impaka zabaye zikaviramo ubuyobozi bw’iyi kipe bwose guseswa.

Ni kenshi muriyi kipe havugwamo gucabiranya, umuryango ushinja abayobora Rayon Sports FC gukoresha umutungo nabi no kuwunyereza  mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Umwuka mubi wongeye gututumba ndetse ubyara amahari  akomeye ubwo ubuyobozi bwayo bwafataga icyemezo cyo kugira Olivier Karekezi umutoza w’iyi kipe.ibintu byakozwe bitamenyeshejwe umuryango w’iyi kipe bikaba byaje gukurura amakimbirane.

Kuba aba bayobozi barafashe icyi cyemezo abatagishije inama umuryango  byabaye intandaro yo gufata icyemezo cyo gusesa ubuyobozi bwose bw’iyi kipe ,ibintu bigasubirwamo bundi bushya,Inama y’Ubutegetsi yari ihagarariwe na Ngarambe Charles, Umuryango wayoborwaga na Kimenyi Vedaste ufunze, ukaba wari uhagarariwe na Rudasingwa Jean Marie Vianney kimwe na komite yayo yayoborwaga na Gacinya Chance Denis nk’uko byemejwe mu nama yabahuje bose kuri iki Cyumweru.

Inema za Rayon Sports zanagize uruhare mu iseswa rya Komite yari iriho zafashe icyemezo  cyo gushyiraho abantu bazaba bareberera iyi kipe bayobowe na Ngarambe Charles, Gacinya Chance na Rudasingwa JMV mu gihe hataratorwa abayobozi bashya.

Bitarenze ukwezi hazabaho umwiherero uzahuza abafite inshingano z’ubuyobozi  muri  Rayon Sports ,ubundi hatorwe amategeko mashya .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger