AmakuruAmakuru ashushye

Boeing igiye gutanga impozamarira kuri buri muryango waburiye abawo mu mpanuka z’indege zayo za Boeing 737 Max

Sosiyete y’ingege za Boeing igiye gutanga impozamarira y’ ibihumbi $144 kuri buri muryango waburiye abawo mu mpanuka za Boeing 737 Max.

Umuyobozi mukuru wa Boeing, Dennis Muilenberg ubwo yatangizaga ikigega gifasha iyi miryango, we yatangaje ko iyi ari intambwe itewe mu gufasha iyi miryango y’abaguye muri izi mpanuka.

Aya mafaranga azatangwa agiye kuvanwa muri miliyoni 50 z’amadorali iki kigo cyemeye ko kizatanga muri Nyakanga uyu mwaka, akaba agomba gutangwa bitarenze umwaka wa 2020.

Muri Nyakanga Boeing yari yatangaje ko izatanga miliyoni 100 z’amadorali ku miryango yababuriye ababo muri izi mpanuka. Nyuma iki kigo cyaje kuvuga ko kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga aricyo kizahabwa iyi miryango, andi bahayabwe mu buryo bwo gufasha abasigaye mu buryo bwo kwigisha abana babo n’ibindi bikorwa by’iterambere bitandukanye.

Tariki ya 10 Werurwe 2019 nibwo indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’imonota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda, nyuma yaho mu Ukwakira 2018 nabwo impanuko y’indege nk’iyi yaguye muri Indonesia ihitana abagenzi 189.

Kuva Boeing 737 Max yakora impanuka muri Werurwe, izi ndege zahise zihagarikwa, mu gihe hatangiye iperereza kuri izi mpanuka zombi zahitanye abagenzi 340.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger