AmakuruPolitiki

Bobi Wine yashinje leta ya Uganda kugira uruhare mu gitero abajuru bagabye kuri Besigye

 

Umuhanzi wahindutse umudepite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, yamaganye igitero cyagabwe kuri Dr. Kiiza Besigye uyobora ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda FDC, avuga ko n’ubwo bivugwa ko cyagabwe n’abarwanashyaka be gishobora kuba cyarapanzwe na leta ya Uganda.

Col Besigye yagabweho iki gitero ku munsi w’ejo ubwo yari ku nyubako ya Masengere iherereye i Mengo.

Besigye wari uvuye gukora ikiganiro kuri CBS FM, yatatswe n’agatsiko k’insoresore zavugaga ko zishyigikiye Bobi Wine.

Avuga ku byabaye, Bobi Wine yavuze ko we n’abantu be bari bari mu perereza ryo gushaka abihishe inyuma ya kiriya gitero. Yanavuze kandi ko bakeka ko ibyabaye bishobora kuba byari byapanzwe na leta ya Uganda.

Ati” Ku bijyanye na kiriya gikorwa kihariye, turimo kugerageza kugaragaza ukuri ku babyihishe inyuma. Abayoboke ba politiki y’iki gihugu bazasobanukirwa buryo ki mu bihe byahise ibikorwa nkabiriya byategurwaga na leta igamije kugera ku ntego zayo zishingiye kuri Politiki.”

Bobi Wine kandi yatanze isezerano ry’uko agiye gukora iperereza ku byabaye kuri Besigye, yasanga byarakozwe n’abayoboke be nk’uko bivugwa na FDC akagira buryo ki abikemura.

Ati” Nta mwanzuro turageraho kugeza ubwo tuzaba turangije iperereza ryimbitse. Mu gihe twaba dusanze abantu bagize uruhare muri kiriya gikorwa ari abayoboke bacu, tuzafata ingamba zikarishye zo hukemura iki kibazo.”

Depite Bobi Wine yanahamagariye abari mu rugamba rw’uko Uganda yabohorwa kurangwa n’ubwubahane ntibite ku mayeri akoreshwa n’abo bahanganye naa bo. Yabasabye kwirinda guhangana ubwabo ahubwo bakarasa ku ntego imwe.

Magingo aya ntacyo Dr. Besigye aratangaza ku byamubayeho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger