Amakuru ashushyeIyobokamana

Bishop Rugagi ari kwamamaza umukobwa yahanuriye ko azaba Miss Rwanda 2018

Mu minsi yashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko Bishop Rugagi usengera abantu bagakira ndetse agakora ibitangaza bitandukanye yahanuye ko umukobwa usengera mu itorero rye ari we uzaba Nyampinga w’ u Rwanda 2018 mu gihe irushanwa rigeze kure.

Bishop Rugagi Innocent ni we Muyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda. Mu materaniro yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 yatunguranye asengera umukobwa witwa Umunyana Shanitah ko ariwe uzaba Nyampinga w’ u Rwanda.

Akoresheje imodoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Range Rover, Bishop Rugagi ari kwamamaza uyu mukobwa ashishikariza abntu kumutora , Rugagi yafashe ifoto y’uyu mukobwa maze yandikaho ibishobora gufasha umuntu waba ashaka gutora maze abishyira ku kirahuri cy’inyuma n’imbere ku modoka ye agendamo.

Kuri ubu Bishop Rugagi yashyize imbaraga nyinshi mu kwamamaza Umunyana Shanitah, haba mu bakristo be ndetse no mu bandi banyarwanda banyuranye. Ubwo yahanuriraga uyu mukobwa , Rugagi yasabye buri mukirisitu wari mu rusengero ko yazajya atora Umunyana Shanitah inshuri 600 ku munsi ndetse  anababwira ko intsinzi ya Umunyana Shanitah atari iye gusa ahubwo ari iy’abakristo bose b’itorero Abacunguwe.

Umunyana Shanitah , afite imyaka 18, areshya na metero 1.84, agapima ibiro 55. Yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo , mu majwi y’agateganyo aheruka gusohoka mu gihe twateugraga iyi nkuru [Ayasohotse ejo ku Cyumweru] Uyu mukobwa ri ku mwanya wa gatatu n’amajwi 6,914 ku rutonde ruyobowe na Uwase Ndahiro Liliane rugasozwa n’uwitwa Dushimimana Lydia.

Bishop Rugagi ari kwifashisha imodoka ye mu Kwamamaza uyu mukobwa
Umunyana Shanitah

Rugagi ubwo yahanuriraga Umunyana Shanitah
Twitter
WhatsApp
FbMessenger