AmakuruImyidagaduro

Biravugwa ko hari amajwi yumvikanye bivugwa ko aya YAGO asaba umukobwa ngo basambane

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi,Nyarwanda Yago,akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera umukobwa umumereye nabi amushinja ko yamuteye inda.

Umukobwa uvuga ko yatewe inda na Yago nawe ngo n’umuhanzi ukoresha izina rya ‘Zeck B’ ariko izina ry’ukuri akaba ari Brenda

Uyu mukobwa yatangiye kumvikana mu itangazamakuru bwa mbere tariki 20 Gashyantare 2023,avuga ko Yago yamuteye inda akamwihakana.

Iyi nkumi ivuga ko itwite inda ifite hafi amezi ane cyane kandi yayitewe na Yago kuko amatariki baryamaniyeho yari ari mu bihe bye by’uburumbuke.

Inkuru zishinja Yago gutera inda uyu mukobwa zikomeje kwisukiranya aho nawe atagisiba mu itangazamakuru avuga ku mubano we na Yago.

Zeck B yavuze ko tariki 11 Ugushyingo 2022, aribwo yaryamanye na Yago, ariko nyuma bakomeza kugenda baryamana kugeza tariki 25 Ugushyingo. Nyuma ngo yatangiye kumva ibimenyetso agiye no kwa muganga basanga aratwite.

Abakoresha urubuga rwa Twitter baraye ijoro ryo kuri uyu wa 23 Gashyantare, baganira ku ngingo y’abakobwa bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abahanzi cyangwa ibyamamare byabayete inda.

Deejay Brianne wari ukiyoboye yatangiye agaruka ku byo amaze iminsi abona, avuga ko biba bigamije kwangiza izina ry’umuhanzi.

Cyakurikiwe n’abarenga ibihumbi bitanu aho by’umwihariko ubwo cyari kirimo kuba abarenga 1500 aribo bari bagikurikiye ndetse bagiye bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Ubwo ikiganiro cyari kigezemo hagati, Zeck B yaje gusaba abari bakiyoboye uburengazira bwo kugira icyo atangaza ndetse avuga ko agiye kwifashisha ibimenyetso by’amajwi.

Uyu mukobwa yifashishije amajwi avuga ko ari ayo Yago yagiye amwoherereza mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro bitandukanye bagiye bagirana.

Hari nk’aho byumvikana ko uwo muntu byavuzwe ko ari Yago abwira Zeck B ati “Njyewe ndimo kujya mu rugo ubu ngubu […] ako karyango karafunguye.”

Hari andi majwi yumvikanamo Yago agira ati “Uri imbere y’urugo rwanjye se kuri ako karyango ntihakinguye? Harakinguye injira […] aya masaha nibwo nagushakaga.”

Uyu mukobwa yakomeje ashyira hanze amajwi arimo nk’aho Yago amubwira ko ashaka gusambana nawe ari kumwe n’undi mukobwa, ku buryo basambana ari batatu icya rimwe.

Ati “Ni gute uba uri bunzanire abantu utigeze unyereka n’amafoto yabo? Sha nawe warashaje, ntabwo utwika […] nabonaga uri umuntu mukuru, utekereza ibintu binini, ubaho ubuzima bwe […] ariko ndimo kugenda ngucishamo ijisho.”

Akomeza avuga ko ashaka ko uwo mukobwa azana na bagenzi be kugira ngo bishimishanye bari kumwe ari batatu.

Uyu mukobwa hari aho yumvikana amusubiza ati “Ndi gushaka gufatisha umwe, ampe abandi maze menye ukuntu bimeze […] ngiye gutangira akazi ko kujya kubahiga, gahoro gahoro.”

Ni amajwi menshi arimo ayumvikanisha umuntu byavuzwe ko ari Yago, uba aganira n’uyu mukobwa amusaba ko bahura bagakora imibonano mpuzabitsina.

Hari aho byageze uvugwa ko ari uyu munyamakuru asaba uyu mukobwa ko ataza ngo basambane ahubwo yashaka undi basambana nka Bob Pro kuko ngo we afite byinshi mu mutwe.

Uvugwa ko ari Yago yumvikanye yita uyu mukobwa amazina atandukanye nka ’bitch’ n’andi agaragaza ko bari bamenyeranye mu gitanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger