Amakuru ashushyeImikino

Bidasubirwaho Sugira Ernest ntakiri umukinnyi wa AS Vita Club

Mu minsi yashize nibwo hakwirakwiye inkuru zemezaga ko Sugira Ernest wakiniraga ikipe ya As Vita Club yo muri Congo yaba yaramaze gutandukana nayo, kuri ubu iyi nkuru yabaye impamo ndetse uyu mukinnyi w’umunyarwanda yamaze kuva muriyi kipe.

Ni nyuma y’igihe cy’umwaka gusa yari amaze muriyi kipe mu gihe yari asigaje igihe cy’amezi atandatu  ngo amasezerano yari afite arangire.

Uyu mukinnyi yatangaje ko nyuma yo kwijujutirwa n’abafana bamushinga gutanga umusaruro muke, yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye n’iyi kipe kurubu akaba ari  umukinyi utagengwa n’amasezerano  ayariyo yose ku buryo ikipe yose imushaka yamwegera bakavugana.

Sugira yerekeje muri AS Vita Club muri Nyakanga 2016 nyuma yo kwigaragaza mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo, CHAN cyabereye mu Rwanda atsinda ibitego bitatu muri bitanu Amavubi yatsinze mu irushanwa by’umwihariko harimo igitego cyiza yatsinze Congo itozwa na Florent Ibenge.

Uyu mutoza ufatanya ikipe y’igihugu na AS Vita Club, yahise abenguka  Sugira Ernest avuga ko ari umwe muri ba rutahizamu beza bamufasha n’ikipe ye kugera kure mu marushanwa ya CAF Champions League bituma amutangaho arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda amuvana muri AS Kigali.

Mu gutangira, byari byiza ndetse atsinda ibitego gusa uko imikino yagiye iba myinshi, urwego rwa Sugira rwagiye rusubira inyuma bituma umwaka wa shampiyona 2016-2017 urangiye, ikipe ifata icyemezo cyo gutandukana n’uyu mukinnyi ndetse nawe arabyemera.

Sugira yazamukiye muri AS Muhanga nyuma ajya muri APR FC aho atagiriye ibihe byiza akirukanwa, nyuma yajya muri AS Kigali akaba ari bwo agarukana ubushongore n’ubukaka, bivugwa ko ashobora gusubira muri APR FC gusa we yavuze ko nta kipe aravugana nayo.

Ndetse akanemeza ko kuza mu Rwanda atabifite muri gahunda kuko n’ibinaba bizaba aricyo cyemezo cya nyuma azaba asigaranye kuko mu mishinga afite yifuza gukomeza gukina hanze y’u Rwanda.

Uretse Sugira, AS Vita Club yirukanye n’abandi bakinnyi bagera ku 10 barimo na rutahizamu Daddy Birori wahoze akinira Amavubi.

Résultat de recherche d'images pour "sugira ernest in vita club"
Sugira yigeze kuba umukinnyi mwiza watowe n’abafana umwaka ushize wa 2016 muri nzeri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger