AmakuruUtuntu Nutundi

Betelehemu: Igishushanyo cya Trump na Netanyahu basomanira i Kanani ho muri Bibiliya.

Igishushanyo kigaragaza Donard Trump asomana na Benjamin Netanyahu, cyashushanyijwe n’umunya Austrariya wifuzaga kugaragaza ubwoba bw’abatuye Palestine, nyuma yuko urukuta rutandukanya Isiraheli na palestine, rwubatswe i Beterehemu.

Nkuko bitangazwa na Reuters, igishushanyo kigaragaza ishusho ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump asomana na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, cyashushanyijwe n’umunya Austrariya witwa Lushsux, akaba yarabikoze ashaka kugaragaza ko abaturage ba Palestine batewe ubwoba n’urukuta rwubatswe na Isiraheli muri Csjordaniya, bo bavuga ko rwubakiwe kubimisha ubwenegihugu bwa Isiraheli.

Gushushanya aba bagabo bombi b’ibihangange ku isi basomana, avugana na Reuters, Lushsux yavuze ko yashakaga gusobanura ko Netanyahu ashaka gutera ikirenge mu cya Trump, na we wahigiye kubaka urukuta rutandukanya Leta zunze ubumwe za Amerika na Megizike(Mexico).

Ubucuti hagati ya Amerika na Isiraheli bumaze igihe kirekire, hari abavuga ko bugamije gukomeza gukumira ko Palestine yaba igihugu kigenga.

Lushsux yabwiye Reuters ko igishushanyo cye kigamije kwereka amahanga ko ubucuti bwa USA na Palestine bugamije gukomeza gukumira ko Palestine yabona ubwigenge kandi ko Israel ititeguye kurekura imfungwa zo muri Palestina ifungiye hafi y’urwo rukuta.

Uyu ni we Lushsux washushanyije Trump na Netanyahu basomana/ Ifoto: Internet

Uyu munyabugeni Lushsux washushanyije iki gishushanyo mu ijoro, yatangarije Reuters ko atashatse ko ubutumwa bwe buhita butahurwa na buri wese kugira ngo budata agaciro, yagize ati: “Nshushanya ibi sinarina naniwe kwandika ko Palestine ikeneye Ubwigenge, nashushanyije bariya bategetsi bombi bari gusomana , kugira ngo uzabibona azibaze icyo urukundo rw’ibihugu byombi rugamije ku mibereho y’Abanya Palestine.”

Uru rukuta rwa kilometero 700, ubusanzwe rwubatswe n’igihugu cya Isiraheli i Beterehemu muri Csjordaniya, mu rwego rwo gukumira ibitero by’abiyahuzi bahungabanya umutekano wa Isiraheli baturutse muri palestine.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger