Inkuru z'amahangaPolitiki

Bernie Sanders yatsinze muri New Hampshire mu gushaka uzayobora USA, ati ‘Iyi ni intangiriro y’iherezo rya Trump’

Senateri ukomoka mu Ntara ya Vermont, Bernie Sanders, yatsinze amatora muri Leta ya New Hampshire yo gushaka umukandida uzahagararira ishyaka ry’aba démocrate mu matora ya Perezida azaba mu Ugushyingo 2020.

Muri iyi leta ya New Hampshire, Bernie Sanders yabonye intsinzi mu ijoro ryabaye ribi kuri Joe Biden wahoze ari visi perezida wa Amerika.

Mu gihe hari hamaze kubarurwa amajwi agera kuri 90%, Sanders yari imbere n’amajwi 26%, uwahoze ari Meya wa South Bend muri Indiana, Pete Buttigieg, afite 24.4% naho Senateri uhagarariye Minnesota, Amy Klobuchar ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 19.8%. Warren yaje ku mwanya wa kane n’amajwi 9.3% naho Biden aza ku mwanya wa gatanu n’amajwi 8.4%.

Iyi ntsinzi yateye imbaraga Sanders wari umaze igihe adahagaze neza mu bikorwa byo gushaka amajwi yatuma aba umukandida w’ishyaka rye, ngo azahangane na Donald Trump.

Nyuma yo gutsinda, Sanders yagize ati “Iyi ntsinzi ya hano ni intangiriro y’iherezo rya Donald Trump.”

Muri iyi leta hatoye abademokarate bagera ku 280,000 mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, Sanders w’imyaka 78 yabonye amajwi 26%.

Sanders yavuze ko agiye kubaka politiki ihuriyemo amoko yose ishobora kuzatsinda abarepubulikani.

Iyi ntsinzi izaha Bwana Sanders icyenda mu ntumwa 24 zizahagararira New Hampshire mu matora rusange yo mu kwezi kwa karindwi y’ishyaka ry’abademokarate.

Aya matora ajyamo abahagarariye za leta ni yo agena uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa 11.

Nubwo Bwana Buttigieg yagize amajwi macye kuri Sanders, na we ayo yabonye amwemerera kubona intumwa icyenda nk’iza Sanders.

Sanders yavuze ko impamvu yiteguye gutsinda ari uko ashyigikiwe n’abantu b’impande zose, kandi yizeye ko bazagera ku bukungu butagira uwo buheza na politiki ibereye abantu bose, aho kuba abanyamafaranga.

Aha yasaga n’ukomoza ku mukandida Pete Buttigieg ushyigikiwe cyane n’abantu batanga amafaranga menshi mu bikorwa byo kumwamamaza. Mu matora aheruka muri Leta ya Iowa, Sanders yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Buttigieg, muri New Hampshire yaje ku mwanya wa kabiri.

Ibimaze kuva mu matora muri New Hampshire byongeye gutanga ihurizo kuri Senateri uhagarariye Massachusetts, Elizabeth Warren na Joe Biden wabaye Visi Perezida wa Amerika yungirije Barack Obama, bakomeje kubona amajwi make cyane.

Ubwo amajwi yari atangiye kujya ahagaragara, umucuruzi Andrew Yang na Senateri wo muri Colorado, Michael Bennet bahise bivana mu matora.

Nyuma yo kubona ko arimo gutsinda, Biden yahise yerekeza muri Leta ya Carolina y’Epfo ahatuye abanyamerika benshi bakomoka muri Afurika, aho yizeye ko wenda yabona amajwi.

Yabwiye abarwanashyaka be ko ibyabaye muri Leta ebyiri, ati “aho nturutse, biriya ni inzogera itangiza igikorwa ntabwo ari igisoza.”

Kuva Biden yakwinjira mu nkubiri yo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika mu kwezi kwa kane 2019, ni we wahabwaga amahirwe agera kuri 41%.

Biden w’imyaka 77, yabaye uwa kane muri leta ya Iowa, abamushyigikiye bagabanutseho 20% muri Amerika bituma ajya inyuma ya Sanders ku nshuro ya mbere.

Biden aracyakomeje guhatana kuko hari umubare munini w’intumwa zitaratora muri leta zitandukanye.

Aba bakandida bazakurikizaho guhatana muri leta za Nevada na Carolina y’Epfo muri uku kwezi.

Mu kwezi kwa gatatu ku munsi bise “Super Tuesday” tariki 15/03 nibwo hazaba itora rikomeye muri leta 15 aho hazatora intumwa zigera ku 1,344.

Uzahagararira abademokarate mu matora, azatangazwa mu nama rusange y’iri shyaka mu kwezi kwa karindwi izabera i Milwaukee muri Wisconsin.

Bernie Sanders yatsinze muri New Hampshire mu gushaka uzayobora USA, ati: ‘Iyi ni intangiriro y’iherezo rya Trump’

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger