AmakuruImyidagaduroUmuziki

The Ben yasubiye muri America

 Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ubu yamaze kurira indege asubira muri Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’amezi asaga abiri ari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.
 
Uyu muhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’urukundo, yaje mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2017, aje mu gitaramo cyo kwita ingagi izina  cyiswe “Gala Dinner” ariko agakora n’ibikorwa bitandukanye byiganje mo ibitaramo ahanini byategurwaga na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, no gukorana indirimbo nshya n’abahanzi ba hano mu Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa mbere italiki ya 23 Ukwakira 2017 nibwo yongeye kurira rutemikirere asubira muri Leta zunze ubumwe za America.

Mbere y’uko asubira muri Amerika The Ben yabanje kurangiza imishanga y’indirimbo yari afite harimo indirimbo yakoranye n’itsinda rya Tuff Gangz nayo yenda kujya hanze, iyo yakoranye na Tom Close  yitwa “Thank you” ndetse n’indirimbo yakoranye na Sheebah Karungi wo muri Uganda zose asize zarasohotse.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger