AmakuruAmakuru ashushye

Ben Ali wabaye Perezida wa Tunisia imyaka 23 yitabye Imana

Zine El Abidine Ben Ali, wabaye Perezida wa Tunisia imyaka igera kuri  23 ku butegetsi kuva 1987-2011 , yitabye Imana  afite imyaka 83, asize abana 11.

Ben Ali  yapfiriye muri Arabie Saoudite aho yari yarahungiye kuva muri 2011 kubera imyigaragambyo y’abaturage.

Urupfu rwa Ben Ali  rwatangajwe kuri uyu wa kane ku rukuta rwa Facebook rw’umwunganizi we mu by’amategeko, Ben Salha. Ibi kandi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabibwiye ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.

Ku wa 13 Nzeri ni bwo Ben Salha wari umunyamategeko wa nyakwigendera yari yatangaje ko Ben Ali arembye.

Hari hashize igihe kinini uyu mugabo ari mu nkiko, muri 2018  yari yakatiwe igihano cyo kumara imyaka iranga 200 afunze ashinzwa ruswa n’iyicarubozo.

Ben Ali yayoboye Tuniziya kuva mu 1987 ahiritse ku butegetsi Habib Bourguiba, yabumazeho imyaka 23 akaba yaraje guhungira muri Arabia Saoudite nyuma y’impinduramatwara yabaye tariki ya 14 Mutarama 2011 ikozwe n’abaturage bigaragambije.

Zine el Abidine Ben Ali yamaze imyaka 23 ku butegetsi muri Tunisia, apfuye afite imyaka 83, asize abana 11.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger