AmakuruImikinoUrukundo

Bashunga Abouba yavuze ibigwi umugore we bamaranye imyaka 2

Bashunga Abouba, umunyezamu w’ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia wanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda, Ejo kuwa Mbere taliki ya 9 Ukuboza 2019, yizihije isabukuru y’imyaka 2 amaze akoze ubukwe n’umugore we Cyuzuzo Djamila Shaban, akaba yamutatse amuvuga ibigwi n’ibyo yamufashije muri iyo myaka babamaranye.

Tariki ya 12 Nzeri 2019 nibwo bashyingiranywe biyemeza kubana akaramata nk’umugore n’umugabo, mu myaka 2 bamaranye Imana ikaba yarabahayemo umwana w’umukobwa, Bashunga Ghania.

Mu butumwa burebure uyu munyezamu uri muri Zambia yoherereje umugore we, yamushimiye uburyo yahinduye ubuzima bwe muri iyi myaka 2 bamaranye, ngo yamwigishije byinshi ndetse ibyiza bye abivuze ntiyabirangiza.

Yagize ati“nshaka gufata aka kanya nkakwifuriza isabukuru nziza y’ubukwe bwacu mugore wanjye nkunda cyane nsabira n’imigisha ku Mana ngo izadufashe turambane kugeza dushaje kandi nyisaba ko yazanaduha n’urubyaro rwiza n’ibyiza byinshi, singiye kuvuga ibyiza byawe kuko ni yinshi mbivuze wandambirwa, gusa icyo nshaka kukubwira, warakoze kuba warambereye umugore w’umutima.”

Yakomeje amubwira ko ntazibana zidakomana amahembe, yamwibukije ko amushimira uburyo azi kubana, igihe afite ibibazo akamumenyera ikimukwiriye n’uko amufata akamwumva.

Yakomeje amusaba ko bakomeza bakibanira uko babanye ndetse amusezeranya urukundo ruzira uburyarya mu gihe cyose bakiri kumwe nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati“ndasaba ko Imana yazadufasha tukibanira uku imyaka yose, imigisha myinshi mu rugo rwacu, nzagukunda birenze uko ubibona Imana izabimfashemo kandi izaduhe hungu na kobwa.

Yamwibukije ko n’ubwo bizihiza imyaka 2 bamaranye nk’umugore n’umugabo, atari imyaka 2 ahubwo byatangiye kera amubera inshuti nziza kugeza umunsi yemera kuzamubera mama w’abana be.

Bashunga Abouba yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC atakiniye igihe kinni, izina rye ryazamutse ubwo yari muri Rayon Sports, ajya muri Bandari FC yo muri Kenya ubu ari muri Buildcon FC yo muri Zambia.

Abouba n’umugore we bamaranye imyaka 2

Twitter
WhatsApp
FbMessenger