AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Barafinda Sekikubo agiye kwifatanya n’umuhanzi wa hano mu Rwanda gutaramira abantu

Sekikubo Barafinda wamenyekanye cyane mu gihe cyamatora y’umukuru w’igihugu mu 2017 ubwo yifuzaga kwiyamamaza , azifatanya na Pedero Someone mu gitaramo cyo kumurika Album ya Pedro Someone yise”Gira neza wigendere” .

Iyi Album ya Pedro Someone yitwa “Gira neza wigendere” igizwe nindirimbo5 zifite amashusho nizindi 7 ziri muburyo bwamajwi.

Pedro Someone ni umuhanzi ufite ibihangano binogeye  amatwi  akaba akora mu jyana Nyafurika (Afrobeat)  akaba agiye kumurika album ye ya mbere yise  ‘Gira neza wigendere’. Ni igitaramo kizaba kuya 24 ukuboza 2017 mu karere ka Kamonyi ahazwi nka Kigesi mu cyumba mbera byombi cya Girimpuhwe ( Salle Girimpuhwe).

Pedro Someone aganira na Teradignews yagarutse kucyatumye ahitamo kwifashisha Barafinda umaze kumenyekana mu gihugu maze avugako aruko Barafinda amaze kubaka izina kandi abantu baramukunda .

Pedro Someone ati :”Nahisemo gutumira Barafinda kuberako abantu benshi bamuzi kandi bakunda urwenya rwe ,nubwo tutaziranye cyane naramutumiye arabyemera kandi abantu bazaryoherwa nibyo azakora , ashobora kuba MC cyangwa akaba umuhanzi muri rusange, rero abantu bazaryoherwa cyane ko igiciro cyo kwinjira ari amafaranga make.”

Barafinda nawe yemeje ko azitabira igitaramo ahamyako ari umuhanzi kandiko azataramira abantu bakishima.

Yabajijwe niba azifatanya na Pedro Someone asubiza agira ati : “Ahubwo se ibyo bizaba ryari? Kizabera hehe? Uwo muntu we ni muntuki. Urabizi ko njyewe mvugana n’abantu benshi ku munsi, hagati y’ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 8.Gusa ndumva uwo muntu yarigeze kwaka audience muri office zanjye.”

Yakomeje agira ati:”Abantu bose bashaka kundiraho hit (kumenyekana) kubera impamvu navuze, ndi umuntu bwite w’Abanyarwanda bose ntavangura iryariryo ryose. Kandi nshigikiye abahanzi bose n’abantu bose bafite ibyo bakora.  niyo mpamvu nemereye umuvandimwe Pedro kuzamufasha ni umunyarwanda kandi nduwabanyarwanda.”

Barafinda yarangije asaba abantu bose kuzitabira iki gitaramo kuko abateganyirije byinshi birimo n’indirimbo ye ‘Akikiliya’ hamwe n’izindi 700 abahishiye gusa umuntu yakwibaza  niba zose azaziririmba .

Pedro Someone azifatanya nabandi  Ama G The Black, Mbata umunyamakuru akaba n’umunyarwenya hamwe n’uwitwa Rebecca.Kwinjira muri Iki gitaramo ni amafaranga 1000  ku bantu babiri bakundana , amafaranga 500 ku muntu umwe na 400 ku bana.

Ikirango cy’uburyo igitaramo Barafinda yatumiwemo giteguye
Umuhanzi Pedro Someone azafatanya na Barafinda kumurika Album

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger