Amakuru ashushyePolitiki

Barack Obama yongeye guhabwa inshingano nshya muri Amerika

Uwahoze ayobora Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yahawe imirimo mishya aho azaba ari umwe mubagize akanama k’impuguke z’iburanisha imanza mu rukiko rwa Daley Center i  Chicago.

Obama w’imyaka 56 yamavuko yageze muri uru rukiko ruherereye i Chicago maze ahita asubizwayo igitaraganya kuberako yaragiye mu kazi kandi atahamagawe kuberako nubusanzwe aka kanama kangenzura imiburanishirize ntabwo kari   kahamagawe .

Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2017, nibwo Barack Obama yageze kuri uru rukiko  ruherereye kuri Daley Center muri Chicago,  akihagera abantu besnhi bari baje kumwakira ndetse no kumureba kuko batari bakamubonyeho kuva yasimburwa na Donald Trump akihagera  yasuhuje abantu benshi bari bitabiriye iburanisha yagombaga kugaragaramo.

Obama yagaragaje amarangamutima ubwo yabasuhuzaga . Yarinjiye asuhuza abagize akanama k’impuguke ku mpande zombi. doreko yanasuhuje abagera kuri 220 bose abageraho akabakora mu ntoki .

Benshi mubaraho bahise bazana ibitabo ngo abasinyiremo mubyo bita  “autographe” nkuko CNN dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umunyamakuru wa CNN  Evans  “Nabonye afata akaruhuko gato ndetse ntekereza ko abashinzwe umutekano we batari bumwemerere ariko yavuze ko yashakaga gusinya kandi yarabikoze.”

Evans yanavuze ko Obama yafashe n’amafoto ariko abuza abantu gufata ‘selfie’. Ati “Yavuze ko abantu bashobora gufata amafoto asanzwe kuko ariyo atari kumukerereza. Yifuzaga gukora ibyo abari aho bashakaga.”

Obama abonye aka kazi agakwiye kuberako  afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Harvard, yigishije amategeko ari nabyo byatumye atekerezwaho mu bagomba guhabwa inshingano z’abagize akanama k’impuguke mu rukiko.yaherukaga  guhamagazwa mu 2010 ku nshingano nk’izi ubwo yari muri manda ye ya mbere nk’umukuru w’igihugu ariko ntiyitabye kuko yari afitanye inama yagombaga kumuhuza n’Umuyobozi w’Intara ya Kurdistan muri Iraq.

Obama wabaye Perezida wa Amerika kuva mu 2008 kugeza mu 2016 atuye muri Washington mu gihe afite urugo no muri Chicago. si we mukuru w’igihugu uhawe izi nshingano wenyine kuko abandi nka    George W . Bush  ,Bill Clinton barazihawe.

abatu bamwakiriye ari benshi
Ubwo Obama yarari mu rukiko i Chicago

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger