IkoranabuhangaImyidagaduro

Bamwe mu byamamare mu Rwanda bagize icyo bavuga ku musore washakaga kubamara utwabo

Hashize iminsi itari mike hadutse abantu bibaga konte za Facebook na Instangram z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda ndetse n’abandi bantu basanzwe ariko cyane cyane bakibanda ku bazwi cyane mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere ni bwo urwego wr’igihugu  Rushinzwe Iperereza (RIB) rwerekanya abasore babiri bafatiwe mu cyuho bakora ubu bujura bw’ifashishije ikoranabuhanga.

Aba ni Usanase Muhamed ukekwaho kwinjira muri konti z’imbuga nkoranyambaga z’abantu biganjemo ibyamamare, akazikoresha ateka imitwe, cyangwa se akabaka amafaranga kugira ngo azibasubize batayamuha akazigumana, undi ni  n’uwitwa Munana  Abdulkarim ukurikiranweho ubufatanyacyaha.

Uyu musore ari gusabirwa ibintu bitandukanye n’ abagizweho ingaruka n’ubu bujura ndetse hakaba hari n’abari kumusabira ibihano mu gihe ku rundi ruhande hari abamusabira kujyanwa mu ishuri agakarishya ubwenge cyane ko uyu musore avuga ko atarangije kwiga kubera ubushobozi buke.

Amag The Black watwariwe Instagram ye akayisubizwa n’uyu musore amuhaye amafaranga 150 000 Frw muri 200 000 Frw bari bumvikanye yavuze ko yamaze kubabarira uyu musore ndetse ko amafaranga yamuhaye atayamwishyuza kuko byarangiye ndetse na we akemeranya n’abavuga ko akwiye kujyanwa kwiga kuko afite ubwenge bwinshi.

Amag Yagize ati:”Warunkozeho sha kandi nakubwiyeko nzakumenya gusa narakubabariye ikindi ntucyekwaho urashinjwa, Njyewe nta mafaranga nkeneye, biriya naranabiretse byararangiye, icyangombwa ni uko wagiye ahagaragara.”

Mani Martin na we uyu musore yamugezeho agerageza kumwaka amafaranga ariko amubera ibamba, Mani Martin we arashimira Polisi y’u Rwanda yamufashe ariko akunga mu gitekerezo cy’umunyamakuru  Luckman Nzeyimana wavuze ko uyu musore akwiye kujyanwa mu ishuri nubwo hari abahise bamusamira hejuru bavuga ko noneho yaza ari umujura ruharwa.

Abicishije kuri Instagram, Mani Martin yagize ati:” Uyu ni Wa musore wahakinze #instagram na #facebook accounts z’abahanzi benshi, mubo yagezeho nanjye ndimo Gusa naramurokotse kuko ibyo yansabaga gukora sinabikoze, Kuba @Rwandanationalpolice yamufashe birashimishije Gusa nanjye kimwe na @luckmannzeyimana n’abandi, namusabira kunyuzwa munzira yamusubiza mu ishuli akiga ikoranabuhanga akazarikoresha mu buryo bwa nyabwo bwagirira igihugu umumaro.”

Nizzo wo muri Urban Boys wigeze kubeshyerwa n’uyu musore wari watwaye Instagram ya Amag  ko yambuye Amag The Black amafaranga, yavuze ko  leta ikwiye kureba uko yajyana Usanase Muhamed(Uyu wakoze ibi byose) mu ishuri, akabasha kwiga ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse, akaba yatanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Yabikoze ate kugira ngo uyu musore abikore.

Uyu Usanase Muhamed yemera ko ibi byaha aregwa yabikoze,  yavuze ko yandikiraga abahanzi akoresheje nimero yo mu bwongereza yari afite ababwira ko ashaka kubarangira aho kuririmba i Burayi, babyemera akababwira ko akeneye Passport zabo kugira ngo abashakire Visa hanyuma agakoresha iyo  Passport yinjira muri konti zabo za Facebook na Instagram.

Usanase yavuze ko amaze imyaka isaga ibiri akora ubu butekamutwe bwo ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko iyo abonye irandamuntu cyangwa passport y’umuntu runaka bimworohera kwinjira mu ma konti y’uwo muntu. Ibi byose ngo yabitewe n’ubukene kuko aturuka mu muryango ukennye none ho kubera ko akunda ikoranabuhanga akagerageza kubona amafaranga mu buyo bubi nk’ubu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yaburiye abaturage kwirinda abatekamutwe, bagakurikirana neza imbuga nkoranyambaga zabo.

Ingingo ya 318 mu mategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ushukana yiyitiriye amazina y’undi muntu ahabwa igifungo kir hagati y’imyaka 3-5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3-5.

Amag The Black yatanze ibihumbi 150 000 Frw kugira ngo bamusubize Instagram ye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger