AmakuruAmakuru ashushye

Bamwe mu banyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bahawe gasopo ku ikoreshwa nabi ry’imbuga nkoranyambaga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC avuga ko nta kuntu umuntu yaba yaramaze imyaka myinshi ku ntebe y’ishuri ngo narangiza ahanirwe gukoresha imbuga nkoranyambaga nabi kandi yashoboraga kubikora neza bikamugeza aheza.

Bamwe mu bayobozi b’ibitangaza n’abanyamakuru bibukijwe kongera gushyira imbere amahame agenga umwuga wabo bakareka kuvangavanga itangazamakuru n’imbugankoranyambaga.

Thomas BANGANIRIHO Ni umuyobozi w’igitangazamakuru gikorera kuri murandasi (lematindafrique.rw) avuga ko imbogamizi bafite ari uko hari abakora umwuga nabi bigatuma itangazamakuru ryose ribigenderamo ari nayo mpamvu ahamagarira bagenzi be kwisubiraho bakanoza umwuga wabo.

BANGANIRIHO  yagize ati:”Ngewe mperutse kujya gusaba isoko ryo kwamamaza barambwira ngo niba nkora nka mugenzi wange uherutse kuhaza nimbe nigendeye, urumva ko tugira ikibazo cya bagenzi bacu bakora umwuga nabi bigatuma natwe tubigenderamo, nyamara twembi dukoze neza naho byatinda ariko twazagera aho tukabona inyungu”.

Yasoje asaba ko habaho kwisubiraho no kunoza neza akazi kabo k’itangazamakuru.
Naho Emmanuel MUGISHA Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’igihugu rwigenzura RMC watangije ndetse agasoza iyi nama yanetse bamwe mu bitwikira itangazamakuru bagakora ibyo yise ubugwari anabasaba kwisubiraho amazi atararenga inkombe.

MUGISHA yagize ati:”Ibyo wize iyo ubivuze cyangwa ukabyandika wifashishije ubumenyi wize bikurinda ingaruka zo kwisanga mu byago ariko iyo unyuze ku ruhande uba wishyira ibyago, turasaba abanyamakuru gukoresha neza izi mbuga nkoranyambaga za twiter, whatsap ,Instagram n’izindi neza kuko uzabirengaho ubu mu minsi iza muzajya mukora inkuru ku muntu abajyane mu rukiko ibyanyu babiteze cyamunara usigare iheruheru kandi ari wowe wizize”.

Mugisha yasoje yibutsa abanyamakuru gutandukanya no kumenya gukoresha neza itangazamakuru (media ) n’imbuga nkoranyambaga (social media) aho yavuze ko habaye hari umuntu ukoresha nabi ibi byose akabivangavanga imyaka yatinze muri kaminuza yiga yaba yaramupfiriye ubusa.

Kugeza ubu ubushakashatsi bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda RGB buheruka gukorwa bugaragaza ko Mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bakoreweho ubushakashatsi abasaga 55.7% bakorera Radio, 36.1% bakorera imbuga za Internet, 20.6% bakorera Televiziziyo, naho 9.3% bakaba bakorera ibinyamakuru byandika ku mpapuro, 4.1% .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger