AmakuruImyidagaduro

Bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda batangiye gushyira hanze ibyo bari baratinye kuvuga

Umukobwa witwa Akaliza Amanda uri mu baherutse kwegukana ikamba muri Miss Rwanda 21, yagaragaje ko hari byinshi afite ku mutima yari yaratinye kuvuga kubera ko nta bimenyetso bifatika,ariko ubu RIB ikaba yabaye urufunguzo rwa byose.

Uyu mukobwa wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021, yagaragaje ko ari muri bamwe bari baratinye kuvuga ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribera mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuwa Kabiri tariki 26 Mata 2022 urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Miss Rwanda Ishimwe Dieudonné ukekwaho ibyaha byo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabira irushanwa rya Miss Rwanda.

Kuva iyo nkuru yamenyekana ku mbugankoranyambaga zose ibiganiro byabaye Miss Rwanda kugeza ubu bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugaragaza ko bari babitse byinshi byo kuvuga ariko barabuze aho bahera.

Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yanditse kuri Twitter agaragaza ko hari ibyo azi kuri iyi ngingo yari yarabuze uko abivuga.

Ati “ kenshi nashatse kugira icyo mvuga ariko icyo gihe sinabishoboye kuko kuvuga nta bimenyetso byari kwangiza kuruta uko byari gufasha.”

Nyuma y’uko RIB yinjiye muri iki kibazo ndetse umuyobozi rwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa agafungwa, Akaliza Amanda yiyemeje kuvuga ibyo yari amaze igihe abitse ku mutima abinyijije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “ Ubu noneho ntabwo nshobora gukomeza guceceka. Ibi nanditse ni uburyo bwo kugaragaza aho mpagaze nizera ko byatera imbaraga abakobwa kwihagararaho bakabwira ibyabo polisi mu gihe babyifuza.”

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger