AmakuruImikino

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona n’umutoza Valverde bari mu mazi abira

Ernesto Valverde utoza FC Barcelona na bamwe mu bakinnyi be b’inkingi za mwamba bafite amahirwe menshi yo kwirukanwa, nyuma yo gutererana ikipe bigatuma isezererwa na Liverpool mu mikino ya UEFA Champions league.

FC Barcelona yari yaratsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Nou Camp, gusa mu wo kwishyura yaje gutsindirwa mu Bwongereza ibitego 4-0 binatuma isezererwa mu by’ukuri nta wabitekerezaga.

Ibi ni na byo byari byayibayeho muri 2018, ubwo yatsindaga AS Roma ibitego 4-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza cya UEFA Champions league, gusa yajya i Roma mu mukino wo kwishyura bikarangira itsinzwe ibitego 3-0 na bwo igasezererwa.

Iyi myitwarire ya FC Barcelona yatumye umutoza Valverde atakarizwa ikizere n’abayobozi bakuru ba FC Barcelona, ku buryo amahirwe menshi amusohora muri iyi kipe y’i Catalunya.

By’umwihariko ku munsi w’ejo abayobozi bakuru ba FC Barcelona bakoze inama y’igitaraganya, banzura ko urubanza rw’umutoza Valverde ruzacibwa uyu mwaka w’imikino urangiye.

Uretse umutoza mukuru, abakinnyi barimo Philippe Coutinho, Ivan Rakitic, Luis Suarez, Jordi Alba na Sergio Busquets na bo bashobora kubihomberamo, ngo kuko ntacyo bagifasha ikipe. By’umwihariko uwitwa Coutinho we yamaze gutakarizwa ikizere burundu ku buryo ashobora kuva muri FC Barcelona muri iyi mpeshyi.

Umunya-Ghana Kevin Prince Boateng wageze muri FC Barcelona muri Mutarama uyu mwaka nk’intizanyo na we agomba kuyisohokamo uyu mwaka w’imikino urangiye.

Mu bahabwa amahirwe yo kuza kongera imbaraga muri Barcelona, harimo Matthjis de Ligt usanzwe ari Kapiteni wa Ajax cyo kimwe na Antoine Griezmann wa Atletico Madrid. Ku ruhande rwa De Ligt byose byasaga n’aho byamaze kurangira, gusa ikibazo kikaba gisigaye ari Mino Raiolla usnzwe ari umu-agent we.

Uyu mugabo yahagaritswe igihe kingana n’umwaka na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Butaliyni, ku buryo adashobora kugira umukinnyi ashakira ikipe ibihano yafatiwe bitararangira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger