Amakuru ashushye

Bamporiki yavuze ko Oda Paccy akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco

Hashize iminsi mike Oda Paccy yifotoje ifoto yateje impagarara ndetse ikaza gukurikirwa n’inkundura yabamwiganye ku mbuga nkoranyambaga mu cyo bise #OdaChallenge, umutoza mukuru w’itorero ry’igihugu ‘Edouard Bamporiki’ yatangaje ko Paccy adakwiriye gusubizwa  mu itorero ahubwo mbere yabyo agomba kubanza kujyanwa mu kigo ngororamuco.

Iyi foto  ya Oda Paccy yateje impagarara yasakaye ku gicamunsi cyo kuwa kane  tariki 28 Nzeri 2017, muri iyi foto yari yikinze ikoma ku gitsina cye ndetse hari ibice bimwe by’umubiri bigaragara, yayifotoje mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Order yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boys.

Nyuma y’iyi foto havuzwe byinshi ndetse umuhanzi Amag The Black nyuma yo kugaragara avuga agiye kujya arinda amakoma kugira ngo hatagira umuntu wongera kuyandiza, Paccy yaje kumvikana amugereranya na kadahumeka maze uyu muhanzi arya karungu atangaza ko uyu mutegarugori[Paccy] akwiye kujya mu itorero kuko yibagiwe indangaciro ze nk’umuhanzi.

Mu kiganiro Bamporiki Edouard ukuriye itorero ry’igihugu mu Rwanda yagiranye na City Radio ku mugoroba w’uyu munsi yatangaje ko yumvise ndetse akanabona ifoto ya Oda Paccy, akabona atari ibintu byari bikwiye ku mwari w’u Rwanda.

Yavuze ko uretse iyi foto y’uyu mutegarugori iri guteza impagarara, akunda gukurikirana ibikorwa bye bitandukanye akabona atandukira cyane ndetse akaba yitwara nabi,  akwiriye kujyanwa mu kigo ngororamuco mbere yo gusubizwa mu itorero nk’uko yabisabiwe na Amag The Black.

Yabajijwe niba kujya mu kigo ngororamuco ari byo bya mbere dore ko abantu bamwe bavugaga akwiye gusubira mu itorero, Bamporiki Edouard asubiza ko hari byinshi uyu muhanzikazi akwiriye kwiga byisumbuye kujya mu itorero ku buryo nibura ajyanywe muri icyo  kigo yamaramo igihe kinini akagaruka mu buzima busanzwe yarahindutse.

Bamporiki yongeye gushima Amag The Black agaruka ku ndirimbo ye aherutse gushyira hanze yitwa akarima k’igikoni, avuga ko benshi bakagombye kujya bagira ubutumwa buzima mu bihangano byabo kandi akaba yizera ko n’abandi bahanzi batarajya mu itorero bazajyanwayo.

https://www.youtube.com/watch?v=a6qRsOBr_xw

Oda Paccy mu kiganiro aherutse kugirana na Teradig News  yatangaje ko afite imishinga myinshi mu minsi iri imbere ndetse akaba ateganya gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yise Order iri kugarukwaho cyane kubera uburyo yahisemo gukoresha ayimenyekanisha.

Ati”Video y’iyi ndirimbo nasohoye uyu munsi nafatanije na Urban Boyz nise Order arajya hanze mu minsi ya vuba, mfite imishinga myinshi ir’imbere izakurikira uyu w’iyi ndirimbo. Mfite n’indi mishinga myinshi mfite muri Tanzania”

Umunyamakuru amubajije uko ari gufata inkubiri y’abantu bari kumwigana bifotoza bikinze amakoma, avuga ko nawe yabibonye kuriya kandi  akaba nta ruhare yabigizemo. Avuga ko  nta byinshi kubijyanye n’uko byaba byaramushimije cyangwa bikaba bimubabaje.

Iyi foto  yateje impagarara kuri Instagram abanyamakuru barimo Uncle Austin, akaba n’umuhanzi, Arthur Nkusi, Anita Pendo n’abandi nabo bakoze hashtag bari  bise “ #OdaPaccyChallenge” yari yakwiye impande zose z’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ifoto ya Oda Paccy yateje impagarara

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger