Bamporiki Edouard yakatiwe n’urukiko anacibwa akayabo k’Amamiliyoni

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, 7rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka ine Bamporiki Edouard ndetse rutegeka ko atanga ihazabu ya Miliyoni 60FRW ku byaha byamuhamye byo gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Urukiko rwasomye imyanzuro y’urubanza rwo kuya 21 Nzeri 2022, rwaburanwe n’Ubushinjacyaha bwaregaga Bamporiki Edouard wari wunganiwe na Me Habyarimana Evariste.

Muri Gicurasi 2022, ni bwo Bamporiki yahagaritswe ku mirimo yo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahita atangira gukurikiranwaho ibyaha aregwa ndetse anafungirwa iwe mu rugo.

Ubushinjacyaha bwakiriye Dosiye ya Bamporiki mu mpera za Kanama, impande zombi ziburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ya 21 Nzeri 2022.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwasomye imyanzuro y’urubanza kuri uyu wa Gatanu, rwemeza ko Bamporiki ahamwa n’ibyaha byombi, akatirwa gufungwa imyaka ine, anacibwa ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Comments

comments