AmakuruPolitiki

Bamporiki Edouard agiye kumara imyaka 5 muri gereza ya Mageragere

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yagejejwe muri Gereza ya Mageragere aho agomba gufungirwa mu kubahiriza imyanzuro y’Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, rugategeka ko agomba gufungwa imyaka itanu.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatwaye Bamporiki rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kugira ngo rushyire mu bikorwa igihano yahawe cyo gufungwa imyaka itanu.

Bamporiki yahamijwe ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Ni ibyaha yahamijwe hashingiwe ku mafaranga yahawe n’Umushoramari Gatera Norbert, wabwiye inzego z’ubutabera ko ari ruswa yakwaga n’uyu wari Minisitiri.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60. Yajuririye uwo mwanzuro mu rukiko rukuru, umwanzuro warwo ukaba wasome kuri uyu wa Mbere.

Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bwa Bamporiki, ruvuga ko ingingo yashingiyeho ajurira nta shingiro zifite. Rwongereye imyaka yari yahawe y’igifungo iva kuri ine iba itanu, icyakora rugabanya ihazabu iva kuri miliyoni 60 Frw iba miliyoni 30 Frw.

Ibyaha byajyanye Bamporiki muri gereza byavuye ku ifungwa ry’uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n’ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ndetse amwizeza kumuhuza na Visi Meya w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru.

Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.

Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.
Uwo munsi ubwo amafaranga yari agiye gushyirwa mu modoka ngo bayatware, nibwo bafashwe n’ubugenzacyaha kuko Gatera yari yamaze gutanga amakuru.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.

Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshut

Twitter
WhatsApp
FbMessenger